Print

Manchester United yagaruye umunyabigwi wayo Cristiano Ronaldo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 August 2021 Yasuwe: 1990

Ikipe ya Manchester United yanze gupfusha ubusa amahirwe yo kwisubiza umunyabigwi wayo Cristiano Ronaldo nyuma y’aho mukeba wayo Manchester City imwanze.

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo,Manchester United yagaruye Cristiano Ronaldo nyuma yo kwemera kwishyura Juventus miliyoni 20 z’amayero ikazongeraho n’izindi bitewe nuko azitwara.

Mu butumwa bwayo ku mbuga zayo,United yagize iti "Urakaza neza Cristiano Ronaldo."

Cristiano Ronaldo yasezeye ku bakinnyi n’umutoza ba Juventus
mu myitozo y’uyu munsi mu gitondo ahita yerekeza I Lisbon aho azakorera ikizamini cy’ubuzima

Nubwo City byavugwaga ko bamaze kumvikana,iyi kipe yaje kubivamo ku munota wa nyuma bituma United ihita yinjira mu murongo wo kumushaka cyane nijoro none yahise imwegukana.

Ole Gunnar Solskjaer utoza Manchester United yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu ko yakinannye na Ronaldo ndetse ngo amutoje byamushimisha cyane.

Ati “ntabwo ntekereza ko Cristiano agiye kuvamuri Juventus.Ariko niba ashaka kuyivamo arabizi ko turi hano.Tumaze igihe tuvugana nawe neza ndetse na Bruno Fernandes aramuvugisha cyane.Azi uko tumwiyumvamo.

N’umunyabigwi muri iyi kipe,n’umukinnyi mwiza kurusha abandi bose babayeho kuri njyewe uramutse umbajije.Reka turebe Ibiza kumubaho.”

Ikinyamakuru The Athletic cyahise cyandika ko United iri mu biganiro byimbitse na Ronaldo byitezwe ko iramuha imyaka 2 y’amasezerano.

Mail yo ivuga ko arakorera ikizamini cy’ubuzima I Lisbon ndetse ko na Sir Alex Ferguson yihamagariye uyu mukinnyi mu gitondo cy’uyu munsi ngo aze mu ikipe bakoranyemo amateka.

Uyu rutahizamu w’imyaka 36 yasezeye kuri Juventus n’abakinnyi bayo ndetse n’umutoza wayo Massimiliano Allegri nawe yemeje aya makuru.

Ati "Cristiano Ronaldo yambwiye ejo hashize ko ashaka kuva muri Juventus.Nibyo kandi yarabyemeje.Niyo mpamvu atakoze imyitozo uyu munsi kandi ntazakina umukino w’ejo tuzakina na Empoli.

Ntabwo narakajwe na Cristiano Ronaldo,arashaka kuva muri Juventus,yakoze amahitamo ye.Agiye gushaka indi kipe nyuma y’imyaka 3 amaze hano.Ni bimwe mu bigize ubuzima.

Cristiano Ronaldo yavuye muri United 2009 none ayigarutsemo nyuma y’imyaka 11 aho yageze kuri byinshi muri icyo gihe cyose atari ayirimo.