Print

Uwafashije Manchester United kwisubiza Cristiano Ronaldo yamenyekanye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 August 2021 Yasuwe: 2674

Ku wa gatanu ni bwo Manchester United yemeje ko yageze ku masezerano yo kongera kugura Cristiano avuye muri Juventus.

United yemeye gutanga miliyoni 12.8 z’amapawundi (agera kuri miliyari 17 mu mafaranga y’u Rwanda) kuri uyu rutahizamu w’Umunya-Portugal w’imyaka 36.

Ayo masezerano akaba acyeneye kubamo ingingo zihariye, ibijyanye na ’visa’ no gukorerwa ikizamini cy’ubuzima.

Mu gihe cye cya mbere muri iyi kipe, Cristiano yatsinze ibitego 118 mu mikino 292, mbere yuko yerekeza muri Real Madrid mu 2009.

Mu itangazo, United yagize iti: "Buri muntu wese mu ikipe afite amashyushyu yo kongera guha ikaze Cristiano muri Manchester".

Avuga ku kugaruka kwa Cristiano, Ferdinand yagize ati: "Sir Alex yabigizemo uruhare rukomeye. Nta kuntu Cristiano yari kuza muri Manchester United atabivuganyeho na Sir Alex. Ni uko bimeze nta kundi".

Ferdinand yongeyeho ati: "Gukurikiranirwa hafi kw’ikipe, gukurikiranirwa hafi kw’abandi bakinnyi - ntabwo wabona amagambo wavugamo icyo bigiye gukora ku bakinnyi n’abafana".

"Muri uyu mwaka azagutsindira ibitego biri hagati ya 25 na 30. Ibyo ni byo akora - mu mwaka ushize yarushije ibitego Romelu Lukaku muri Serie A, ariko icyo ashobora gukora kuri Mason Greenwood, Marcus Rashford na Jadon Sancho cyonyine kirahagije ngo abe uwo kuzana".

"Azabereka icyo bivuze kuba umunyamwuga wo mu rwego rwa mbere, igihangange cya nyacyo no guhorana ishyaka [ryo gutsinda] umunsi ku munsi".

Avugira mu kiganiro BBC Radio 5 Live, Michael Owen na we wakiniye United yongeyeho ati: "Manchester United icyeneye rutahizamu wo hagati ushobora gutsinda ibitego birenga 25 ku mwaka; hashize igihe uwo nta we bafite".

"Ntabwo [Cristiano] aje guhumuriza abafana, azakina mu mikino yose ikomeye. Rwose aracyifitemo umwaka cyangwa ibiri yindi aho ashobora gutsinda ibitego birenga 20".

"Ashoboye gutsinda ibitego 30 muri uyu mwaka byandenga nkabura icyo mvuga, ariko nta kintu na kimwe navuga ko kidashoboka kuri we, n’ubu".

Owen Hargreaves, mu 2008 wegukanye Champions League ari kumwe na Cristiano, yagize ati:

"Ndibuka umunsi wanjye wa mbere nitoza hamwe na we. Yabaga uwa mbere ku kugera ku kibuga cy’imyitozo, umuntu wa mbere wageraga mu bwogero bwa barafu n’umuntu wa mbere wageraga muri gym [ahakorerwa imyitozo ngororangingo]".

"Mwibuka akora imyitozo yo kugarama uhagurutsa igihimba [sit-ups] yasoza akicara akavuga ati: ’Mu mpera y’uyu mwaka ngiye kuba umukinnyi wa mbere w’intyoza ku isi’. Kandi yaramubaye.

"Ubwitange bwe ku kazi ke bungana n’impano ye, bikaba ari ikintu kidasanzwe".

"Buri wese atekereza ko icyo aba ashaka cyonyine ari ukwishyira imbere we gusa, ariko ashaka gutsinda. Agarutse muri United gutsinda kandi ni yo mpamvu ntekereza ko nk’uwo gutanga urugero kuri aba basore bo muri United, ari we ukwiriye kandi bizanogera amaso kubireba".

BBC