Print

Dore uburyo 6 bwiza wakoresha uturisha umugore wawe mu gihe wamurakaje

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 28 August 2021 Yasuwe: 1823

Ibintu 6 byoroshye wakora ugaturisha umugore wawe mu gihe yakurakariye:

1.Emera ikosa ryawe

Niba wakoze ikintu kibi cyateye umugore wawe uburakari, ikintu cya mbere cyo gukora cyigaturisha uburakari bwe ni ukwemera ikosa ryawe. Mwereke ko we ari mukuri ko wowe uri mu makosa uburakari bwe buzagabanukaho nka 50%.

2.Muzanire impano

Wowe muzanire impano n’ubwo we kubera uburakari atari bupfe kuyakira, ariko uzaba utambukije ubutumwa bumwereka ko ukimwitayeho ushaka ko umubano wanyu watera imbere, abagore bakunda gufatwa nk’abamikazi, wowe fata umugore wawe nk’umwamikazi bizatuma umujinya we ugabanuka.

3.Mukorere imwe mu mirimo

Niba yarakaye, ufite gutuma amenya ko uri gusaba imbabazi kandi ko umushaka nk’igice kinini cyawe cy’ubuzima. Iyo umufashije gukora ibintu yakoraga arabyishimira ndetse bimujya mu bwonko bwe nubwo atabasha kubikubwira, Niyo wamufasha nko koza amasahani, guteka ndetse nindi mirimo yoroheje yo mu rugo azabyakira neza nubwo adashobora kubikwereka.

4.Nubwo utabyemera, mwereke icyubahiro

Mwereke icyo cyubahiro ndetse ko nibyo avuga ubyubashye nubwo utabyemeranwa nawe, buri mugore aho ava akagera akunda umugabo umwubaha,mwubahe mu gihe yarakaye nawe ntazigera agutakariza icyizere.

5.Mera nk’aho nta kintu cyabaye

Nyuma yintonganya cyangwa ikindi kintu cyamuteye uburakari,bikaba byatuma umubano wanyu uzamo agatotsi,Inzira imwe ushobora gukoresha,ni ukumera nkaho nta kintu cyabaye,ntabwo azatuza byoroshye ariko igihe kizagera atuze;Kumera nkaho nta kintu cyabaye ntabwo ndi gusobanura ko wahunga ibibazo wateje,oya!ahubwo ndashaka kuvuga ko wowe wamera nkaho nta kintu cyakubayeho mbese ukamwereka ko utigeze urakara nubwo wowe ubwawe waba uziko warakaye,nibwo azatuza.

6.Iga kumugendera kure

Kumugendera kure rimwe na rimwe bishobora kuba uburyo bwiza bwo guturisha umugore wawe uburakari bugashira. Nugumya kumuvugisha mu gihe agifite umujinya, ahubwo uzajya uba uri kumukongeza-mbse ni nko gufata Peteroli maze ugasuka mu muriro. Uburyo bwiza bwo guturisha umugore wawe ni ukumuhunga ukareba aho uba ugiye mu gihe bigishyushye aho kugira ngo ukomeze umukongeze.

Refe:www.Lifehack.com