Print

IBYAKOZWE N’INTUMWA EP#36 :Ni gute Umunyemali RUJUGIRO wari inshuti yabaye umwanzi w’u Rwanda?

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 August 2021 Yasuwe: 2023

Tubararikiye ikiganiro IBYAKOZWE N’INTUMWA EP#36 kigaruka ku Umunyemali AYABATWA Tribert RUJUGIRO umunyarwanda wahunze, agahunguka nyuma akongera agahunga ubu akaba ashinjwa gufatanya n’abifuza guhirika Ubutegetsi! Ese uwari Inshuti magara akaba n’Umujyanama wa Perezida yaje kuba Umwanzi w’Ubutegetsi gute? Hari ibivugwa hakaba n’ibitavugwa! Tubane muri iki kiganiro.

Tribert Rujugiro Ayabatwa w’imyaka 80 y’amavuko, niwe munyarwanda wa mbere kugeza ubu uzwi nk’umuherwe kurusha abandi. Ni umunyemari w’umucuruzi ukomeye muri Afurika, wamamaye cyane ku bucuruzi bw’itabi. Ubu aba hanze y’u Rwanda nyuma yo guhunga igihugu atinya gutabwa muri yombi kubera ibyaha yari akurikiranyweho.

Tribert Rujugiro Ayabatwa niwe washinze uruganda rukora itabi ruzwi nka African Tobacco Group (PTG), rukaba ari narwo ruganda rw’itabi rukomeye kandi rukora itabi ryinshi muri Afurika. Rukorera mu bihugu 9, birimo Nigeria, Angola, Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Tanzania na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (United Arab Emirates).

Uru ruganda, ruhanganye ku rwego mpuzamahanga n’izindi zikomeye nka Altria na British American Tobacco, rukoresha abakozi barenga 20,000 kandi buri mwaka rwinjiza akayabo k’amadolari arenga 250.000.000, ni ukuvuga arenga 250.000.000.000 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda. Rujugiro yatanze imwe mu migabane muri uru ruganda, ariko n’ubundi niwe munyamigabane ukomeye.

Muri 2014, Rujugiro yasobanuriye Forbes Magazine uburyo nyina yapfuye akamusiga ari umwana w’imyaka 12 y’amavuko, nyuma akaza no kwirukanwa mu ishuri ubwo yari ageze mu mwaka wa munani w’amashuri abanza. Yirukanywe afite imyaka 16, ndetse ninayo mashuri yize muri rusange, ntiyigeze abasha kwiga amashuri yisumbuye.

Yirukanywe bigizwemo uruhare n’abanyamadini ndetse n’abakoloni bagenzuraga uburezi bw’u Rwanda icyo gihe, hanakoreshwa ivanguramoko mu mashuri. Yaje no gutotezwa bituma ku myaka 19 ahungira i Burundi, kuko yabonaga nta hazaza heza ateze ku butegetsi bw’u Rwanda bw’icyo gihe. Icyo gihe, Rujugiro yari ataraba umuherwe, ndetse ahubwo yari abayeho mu buzima bubi cyane.

Nyuma yo kugera i Burundi, mu 1960 Rujugiro yabonye akazi ko gukorera iposita yo mu karere yari ihuriweho n’u Rwanda n’u Burundi. Aka kazi yagakoze agakunze cyane, agakorana imbaraga ndetse arushaho kuba inzobere, kuburyo yahuguye benshi bakoreye iposita mu Rwanda no mu Burundi, nyuma y’uko abakoloni bari bamaze kugenda ibi bihugu bigasigara byigenga.

Nyuma y’imyaka 7 akora aka kazi, yaje gutangira kwinjira mu bindi bikorwa by’ubucuruzi, atangira acuruza imigati, amafu atandukanye ndetse n’umunyu. Mu 1970, yabonye akazi ko kuzajya agurisha itabi mu Burundi, arikuye mu gihugu cya Tanzania. Yanakoze ibikorwa byinshi by’ubucuruzi, birimo gutwara abantu mu mazi, gukora itabi, gukora inzoga n’ibindi binyuranye, aza kugera ku rwego rwo kuba rwiyemezamirimo w’umuherwe cyane.

Umutungo bwite wa Rujugiro ugizwe n’amazu, inganda n’ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi. Muri 2010 yatangajwe mu kinyamakuru Forbes Magazine nk’umuherwe wa mbere mu Rwanda, ufite imitungo ya miliyoni 280 z’amadolari, ni ukuvuga ko ubu uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda yakabakaba 230.000.000.000.

Rujugiro ni umwe mu bahoze ari abajyanama ba Perezida Kagame mu by’ubukungu, by’umwihariko mu mwaka 2006 yashyizwe mu bajyanama b’Umukuru w’Igihugu bakomoka ku isi hose banarimo na Tony Blair. Rujugiro kandi yayoboye Rwanda Investment Group.

Igihe cyaje kugera ariko Rujugiro ashinjwa ibyaha birimo umugambi wo guhungabanya umudendezo w’igihugu ndetse aza guhungira muri Afurika y’Epfo, ubu akaba ari umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Inkuru y’amateka ya Rujugiro tuyikesha ikinyamakuru UKWEZI

IBYAKOZWE N’INTUMWA EP#36: Umunyemari RUJUGIRO! Ese uwari "Inshuti" yaje kuba "Umwanzi" gute?