Print

Gasabo: Maniriho wari watorewe kuyobora COPCOM arashinja RCA kumukura kuri uwo mwanya mu karengane

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 August 2021 Yasuwe: 1006

Kuwa 22 Kanama 2021 hari hateganijwe amatora muri Koperative COPCOM, ku mwanya wa Perezida. Abanyamuryango, bari batoye uwitwa Maniriho Blaise ariko RCA yahise isesa amatora ivuga ko Maniriho Blaise ataba Perezida wa COPCOM kuko yari yarabaye muri komite ngenzuzi icyuye igihe.RCA icyo gihe yavuze ko mu gihe Maniriho yaba atorewe kuyobora COPCOM byaba bihabanye n’amategeko agenga amakoperative mu Rwanda.

Amatora yahise aseswa abanyamuryango bataha badatoye amatora yimurirwa igihe kitazwi.

Nyuma Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative mu Rwanda,Prof. Harerimana Jean Bosco,yaje kumenyesha uwahoze ari Perezida wa COPCOM Nzamwita Samson kwitegura gukora ihererekanyabubasha muri COPCOM ikayoborwa n’uwari wabaye V/P wa COPCOM kandi iryo hererekanyabubasha rigakorwa mu gihe kitarenze iminsi ibiri.

Bamwe mu banyamuryango ba COPCOM bahise bandikira Minisitiri w’inganda bamusaba kwinjira mu kibazo cya COPCOM akabarenganura kuko RCA yabarenganije ikanga perezida bari bitoreye .

Mu kiganiro Maniriho Blaise yahaye Umuryango yavuze ko ibyakozwe na RCA bitabaho.

Yagize ati "kuwa 22 kanama habaye amatora nge niyamamariza ku mwanya wa Perezida ndatorwa nyuma yo kuntora RCA yavuze ko mu gutorwa kwange hari itegeko ritubahirijwe amatora ahita aseswa aho bavugaga ko ingingo ya 44 agaka ka 11 havuga ko nta muntu uva mu rwego ngo ajye mu rundi muri Koperative.

Maniriho avuga ko ibyakozwe na RCA yabikoze nkana kuko ngenzuzi yari yararangije igihe kandi iryo tegeko RCA ivuga ritubahirijwe ryagombaga kubahirizwa nyuma y’imyaka itatu ku makoperative asanzwe akora nk’uko ingingo ya 153 ibiteganya.

Maniriho Blaise ati "RCA yarandenganyije ariko nizeye ko Minisitiri w’inganda ufite mu inshingano amakoperative azandenganura kandi ndabyizeye Leta yacu yanga akarengane gakorerwa uwariwe wese"

Urugaga Nyarwanda rw’amakoperative ruvuga ko ubundi uwatowe n’abanyamuryango ba COPCOM ariwe ukwiye kubabera Perezida.

Mu kiganiro yagiranye na Umuryango cy’umwihariko, Madanu Mutezinka Thacienne yavuze ko ubundi uwatowe n’abanyamuryango ariwe ukwiye kubabera Perezida.

Madamu Mutezinka yavuze ko RCA yabwiye abanyamuryango ba COPCOM ko Maniriho afite imiziro ko atabayobora kuko yari yarabaye muri ngenzuzi bikaba bitashoboka ko aba muri Nyobozi kuko amategeko agenga amakoperative atabyemera.

Abanyamuryango ba COPCOM bavuze ko ibyo RCA yakoze bitabaho kuko mbere y’uko Maniriho yimamamariza uwo mwanya abanyamuryango bari babanje kubaza RCA niba umuntu wabaye muri ngenzuzi ashobora kwiyamamariza kuba muri nyobozi ibabwira ko ntakibazo.

Mutezinka avuga ko nyuma abanyamuryango batunguwe no kumva RCA ivuga ko Maniriho agomba kuva ku mwanya wa Perezida kandi itari yarigeze imutambamira ubwo yiyamamarizaga kuyobora COPCOM.

Nyuma yo gukuraho Maniriho Blaise, abanyamuryango ba COPCOM bahise batangira kutumvikana na Madamu Mutezinka Thacienne uyobora Urugaga Nyarwanda rw’amakoperative,avuga ko niba abanyamuryango bashaka Maniriho Blaise baranamwitoreye nta kabuza yakagombye kuyobora COPCOM.

Prof. Harerima Jean Bosco umuyobozi mukuru wa RCA mu kiganiro yagiranye na Umuryango cy’umwihariko yavuze ko Koperative COPCOM ifite amateka maremare cyane ku bijyanye n’imiyoborere yayo.

Prof. Harerimana ati "manda za bariya bayobozi twasabye gukora ihererekanayabubasha zararangiye n’amatora yabaye agaseswa.Byatewe n’uko
uwatowe yari yarabaye muri komite ngenzuzi bituma amatora tuyasesa."

Prof. Harerimana avuga ko impamvu RCA yanze ko aba Perezida ari uko iyo aramuka ayoboye COPCOM yari gukingira ikibaba amakosa yakozwe na komite icyuye igihe.

Prof. Harerimana Jean Bosco avuga ko itegeko ryemerera RCA kwemeza abatowe ko ari nayo mpamvu ariyo yemeje komite yatowe hakuwemo Perezida,gusa ati "twemeje V/P umwanditsi ndetse n’abajyanama babiri abo barahagije kuba bayobora koperative kandi barahagije kuba baba bafite ubushobozi bwo kuyobora koperative."

Prof. Harerimana yavuze ko bahaye igihe cy’ukwezi Komite iyoboye COPCOM kuba yatoye Perezida na ngenzuzi.

Koperative COPCOM imaze imyaka 11 ifite abanyamuryango basaga 321 Umugabanye shingiro w’umunyamuryango ni Miliyoni 6Frw.Kugeza ubu COPCOM ifite umutungo urenga Miliyari 8Frw.