Print

Riyad Mahrez yibasiwe n’uwahoze ari umugore we wamushinje kwangiza umubano wabo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 August 2021 Yasuwe: 960

Madamu Rita usanzwe ari umuhanzikazi yavuze ko Mahrez akimara gusinya amasezerano muri City akemererwa guhembwa akayabo k’ibihumbi 160 by’amapawundi ku cyumweru,yahise agira umutwe munini ahinduka vuba nk’ikirere.

Uyu mugore yavuze ko umugore wa Harry Kane ari umunyamahirwe kuba umugabo we yaranze kwerekeza muri City yashakaga kumugura miliyoni 160 z’amapawundi.

Rita w’imyaka 28, yabwiye The Sun ati “Sinkunda kuvuga ku buzima bwite bw’abandi ariko kujya muri iriya kipe byahinduye umugabo wanjye.

Umugore wa Harry Kane yagize amahirwe.Abandi bakwiriye kwitonda.Kwamamara kwa Riyad kwamugiye mu mutwe.Yarahindutse cyane ubwo yerekeza muri Manchester City.Icyakora ubuzima bwo gukina umupira burangira vuba.

Abakinnyi baba bakwiriye gukomeza kubera inyangamugayo ababakunda n’igihe bagiye mu makipe akomeye kuko iyo basoje umupira nibwo bamenya ko bari ingirakamaro.”

Rita yavuze ko yemeye guhindura idini akaba umuyisilamu kubera Riyad,yemera kureka inzoga ndetse yemera kuba mu buzima butuje n’uyu mukinnyi bahuye bwa mbere mu myaka 7 ishize.

Uyu mugore yavuze ko ubwo Riyad yajyaga muri City yamuguze miliyoni 60 z’amapawundi muri 2018 yahise atangira kumwitwaraho nabi.

Uyu mugore yavuze ko ibyo yabirenze nyuma y’aho uyu wahoze ari umugabo we ashyingiranwe n’undi mugore witwa Taylor ward.

Rita yagize ati “Riyad nahuye nawe atandukanye n’uw’ubu.Ahora mu birori.Asigaye ari umukinnyi usesagura.Ntabwo mwanga,iryo niryo jambo rikomeye ariko nababajwe nibyo yakoze.

Yarantaye yitwaje ko ari igitutu cyo gukina muri Manchester City.Ubu asigaye yirirwa azenguruka isi mu biruhuko nk’utitaye ku isi.”

Uyu mugore yavuze ko agihura na Riyad muri 2014 yari umusore ufite urukundo rwinshi,uhora umubaza ku buzima bwe ndetse amutaka cyane ko ari mwiza.

Ati “Yambwiye ko ankunda kandi ko ashaka ko mubyarira abana.Ibyo nemeye kubikora.Naramukundaga cyane.Nahinduye imyizerere yanjye,ndeka kunywa inzoga kuko nawe atazinywaga.Nakunze indangagaciro ze kuko nifuzaga kugira umuryango ukomeye.Twari twarasariye mu rukundo twifuza kuzabana iteka.”

Aba bombi bashyingiranwe nyuma y’amezi 4 bakundanye nyuma muri 2015 baza kubyarana umwana wa mbere gusa gutwita byaguye nabi uyu mugore ndetse ngo yagize ubwoba ko ashobora gupfa cyangwa kutazabyara undi mwana.Icyakora muri 2016 babyaranye undi mwana wa 2 nawe w’umukobwa.

Uyu mugore yavuze ko Riyad akigera muri City yahise ahinduka umwibone,ntiyongera kumubaza uko yiriwe,atangira kumwirengagiza no gukora ibirori hanze batari kumwe.

Ibintu byabaye bibi cyane ubwo yavaga mu rugo muri 2019 akagenda burundu uyu mugore yamusaba kugaruka akamubwira ko ari ku gitutu cy’umupira w’amaguru.

Uyu mugore yavuze ko yababajwe cyane n’ukuntu abafana ba Riyad bamututse cyane ku mbuga nkoranyambaga kandi ari inzirakarengane.

Mu minsi ishize,Riyad yambitse impeta umukunzi we mushya Taylor ifite agaciro k’ibihumbi 400 by’amapawundi ndetse basigaye babana mu nzu baguze miliyoni 2 z’amapawundi ahitwa Cheshire.




Rita yashinje Mahrez kumuhemukira bikomeye