Print

Mesut Ozil yavuze amagambo yafashwe nko kwihimura ku mutoza Arteta

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 August 2021 Yasuwe: 2015

Uwahoze ari umukinnyi wa Arsenal,Mesut Ozil,yavugishije benshi nyuma y’umukino iyi kipe yahozemo yanyagiwemo na Manchester City ibitego 5-0 ikuzuza umunsi wa 3 wikurikiranya itsindwa ndetse itinjiza n’igitego.

Mesut Ozil wavuye muri Arsenal nabi ndetse n’umutoza Arteta yanze kumushyira ku rutonde rw’abakinnyi yagombaga gukoresha yavuze amagambo yatumye benshi bavuga ko agifite inzika Arteta.

Mesut Ozil abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze,yagize ati “mwizere inzira”.Ugenekereje yashakaga kuvuga ko abafana ba Arsenal bakeneye kwizera uburyo ikipe iri kubakwa nyamara buri wese arabona ko iri kurimbuka.

Arsenal imaze gutsindwa imikino 3 yikurikiranya ndetse ya mbere muri Premier League 2021/2022 na Brentford,Chelsea na City.Ibi bintu yabiherukaga muri 1954 gusa kuri iyi nshuro ntirabasha kwinjiza igitego.

Ilkay Gundogan, Ferran Torres watsinze 2,Rodri na Gabriel Jesus nibo batsindiye City kuri uyu wa Gatandatu gusa Arsenal yahawe ikarita itukura yiheshejwe na Granit Xhaka usanzwe uzwiho kugira ubunyamwuga budahambaye.

Mesut Ozil wari umaze imyaka isaga 8 muri Arsenal,yanditse buriya butumwa ahita ashyiraho akamenyetso [emoji] y’umutima washwanyaguritse byatumye benshi bemeza ko Arsenal yavugaga cyane ko avuga ko ari umufana wayo.

Arsenal iri kugenda igana habi bitewe n’imitoreze ya Arteta yibazwaho na benshi,uko ikipe isigaye igura abakinnyi ndetse n’urwego rwo hasi rw’abakinnyi bakuze mu ikipe.

Mesut Ozil wafashaga ba rutahizamu ba Arsenal gutsinda ibitego kubera imipira myiza yabahaga,ubu ari gukina mu ikipe ya Fenerbahce yo muri Turkia.