Print

AfroBasket: U Rwanda mu rugamba rukomeye rwo gusezerera Guinea rukagera muri 1/4 cy’irangiza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 August 2021 Yasuwe: 670

Ikipe y’u Rwanda ya Basketball mu gikombe cya Africa ku wa mbere izakina n’iya Guinée kugira ngo zishakemo ikomeza muri kimwe cya kane cy’irangiza.

Ni nyuma y’uko mu ijoro ryo ku wa gatandatu ikipe y’u Rwanda itsinzwe na Cap-Vert (Cape Verde) ku manota 82 kuri 74, igahita iba iya kabiri mu itsinda.

Mu mukino wagoye cyane ikipe y’u Rwanda mu ntangiriro, Cap-Vert yabarushije mu duce dutatu (quart-temps) twa mbere, u Rwanda rugaruka mu mukino mu gace ka nyuma.

Nyuma y’umukino, umutoza w’u Rwanda Cheikh Sarr yabwiye abanyamakuru ko yababajwe n’uko "inama nahaye abakinnyi ntibazikurikije".

Kigali Arena yari irimo abafana benshi bari biteze gutsinda Cap-Vert. Marie Claire Kanyamibwa yabwiye BBC ko byamubabaje kuba ikipe yatangiye gukina neza umukino uri kurangira.

Abakinnyi b’u Rwanda batsinze amanota 14 mu gace ka mbere, 12 mu ka kabiri, 17 mu ka gatatu na 31 mu gace ka nyuma.

Emile Galois Kazeneza watsinze amanota 18, menshi muri uyu mukino, yayatsinze ahanini mu gace ka nyuma k’uyu mukino.

Cheikh Sarr ati: "Twahushije amanota menshi hakiri kare, Cap-Vert ni ikipe ikomeye yahise ikora akazi kayo neza."

Kanyamibwa ati: "Mu mikino izakurikiraho bizabasaba kwinjira mu mukino hakiri kare, kuko nabonye habaye ikibazo cyo gutangira nabi."

Guinée ihagaze ite?

Umwanya wa kabiri inyuma ya Cap-Vert watumye u Rwanda rugomba gukina na Guinée umukino wo gushaka ticket ya 1/4 ku wa mbere saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Ku wa kabiri w’iki cyumweru ku mukino wa mbere w’iri rushanwa, Tunisia yatsinze Guinée amanota 82 kuri 46, ku wa gatatu Guinée yatsinzwe na Centrafrique ku manota 60 - 61, ariko ku wa gatanu Guinée yihagararaho itsinda Misiri kuri 86 - 78.

Mu gihe mu itsinda A u Rwanda rwatsinze imikino ibiri, Guinée mu itsinda B yatsinze umukino umwe iba iya gatatu.

Mu mikino itatu aya makipe yakinnye mu matsinda yayo, u Rwanda rwatsinze amanota 227 rutsindwa 218, naho Guinée yatsinze 192 itsindwa 221.

Izatsinda hagati y’u Rwanda na Guinea muri 1/4 izahura n’iya mbere mu itsinda C, iyo ni iza gutsinda umukino hagati ya Nigeria na Cote d’Ivoire uba kuri iki cyumweru saa cyenda z’amanywa i Kigali.

Mu mikino yo gushaka umwanya muri 1/4, Misiri nayo izahura na Angola ku wa mbere saa cyenda z’amanywa.

Anibal Aurelio Manave, Perezida wa FIBA Africa itegura aya marushanwa, yabwiye BBC ko uyu mwaka AfroBasket "irimo gutungurana cyane", kuko "nta kipe ifite izina rikomeye iri kujya gukina yizeye gutsinda nka kera."

BBC