Print

Abantu 5 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 371 barayandura

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 August 2021 Yasuwe: 680

Kuri iki Cyumweru taliki ya 29 Kanama 2021, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu bahitanwe na Covid-19 uyu munsi ari 5 barimo abagore 3 n’abagabo 2 bagejeje umubare w’abamaze gupfa ku 1,079.

Uyu munsi kandi,habonetse abarwayi bashya 371 b’icyorezo cya COVID-19 batumye umubare w’abamaze gutahurwaho icyo cyorezo kuva cyagera mu Rwanda ugera ku 86,613 barimo abagera ku 75,000 bamaze gukira n’abasaga 10,300 bakirimo kwitabwaho n’abaganga.

Uyu munsi umurwayi umwe ni we wasezerewe mu bitaro, mu gihe abashya bahawe ibitaro ari 10 mu gihe mu bakirwaye 44 ari bo barembye.

Guverinoma y’u Rwanda irashimira abaturarwanda uruhare rwabo muri uru rugamba rwo kurwanya iki cyorezo, ikaba ibasaba kwitabira kwikingiza kuko inkingo zigenda zirushaho kuboneka, ndetse no kwisuzumisha kenshi kugira ngo bagabanye ikwirakwira rya COVID-19.

Inzego z’ubuzima ziraburira buri wese kwitwararika kuko mu gihugu hari ubwoko bwa COVID-19 yihinduranyije bwitwa Delta bugize hafi 60% y’ubwandu bushya, bukaba bwandura vuba kandi bugatuma abantu banaremba vuba ndetse bamwe bakagira n’ibyago byinshi byo kubura ubuzima.

Ku wa 11 Kanama 2021, Guverinoma y’u Rwanda yafashe ingamba nshya zijyanye no kwirinda COVID-19 zirimo ko ingendo zibujijwe guhera saa mbiri z’ijoro (8:00 PM) kugeza saa kumi za mugitondo (4:00 AM). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bifunga saa moya z’ijoro (7:00 PM).

Ni mu gihe Imirenge 10 yakomeje gushyirwa muri Guma Mu Rugo kuko ifite ubwandu buri hejuru cyane, mu gihe indi 40 yatangiye kubahiriza amabwiriza mashya asanzwe.

Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’lntara ndetse n’Uturere tw’lgihugu zirasubukuwe, uretse izo kujya no kuva mu Mirenge iri muri Gahunda ya Guma mu Rugo.

Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa alukolo yabugenewe.