Print

Queen Cha agiye gushyira hanze indirimbo yakoreye I Dubai nyuma yo kuva muri The Mane[AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 30 August 2021 Yasuwe: 588

Uyu mukobwa yagiye i Dubai mu mpera z’ukwezi gushize avayo uku kwezi kuri gutangira, iminsi mike yamaze muri uyu mujyi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yamubereye nk’umwana utera ibuye rimwe akica inyoni ebyiri.

Yagize ati “Hari abacuruzi bafite ihuriro rya Afurika y’Iburasirazuba bari bantumiye mu mujyi wa Dubai kuko bari bafiteyo inama ariko banakeneye umuntu ubataramira, nk’umuhanzi, rero urumva ko ntari kuviramo aho.”

Uyu muhanzikazi wari uherutse gusezera muri The Mane Music, kuri ubu yabwiye IGIHE ko ari kwikorana kandi ntacyo bizahungabanya ku muziki we.

Ati “Njye ndi kwikorana umuziki, ndi umuhanzi wigenga, sindabona abo twakorana, na mbere nakoraga umuziki, narikoranaga kandi ntabwo byigeze binanira. Ni byo nta wakwanga kuba yagira uwo bafatanya ariko mu gihe ataraboneka ni byiza ko nirwanaho.”

Iyi ndirimbo nshya ya Queen Cha avuga ko izasohoka mu minsi iri imbere, mu buryo bw’amajwi yakozwe na Element mu gihe amashusho yayo yafashwe anatunganywa n’abagize ikipe ya Big Team.

View this post on Instagram

A post shared by Queen Cha (@queenchaofficial)