Print

Perezida Kagame yashumbushije inka 5 zihaka umuturage warasiwe inka n’abagizi ba nabi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 August 2021 Yasuwe: 2199

Umuturage witwa Twagirayezu Jean de Dieu wo mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu yashyikirijwe inka eshanu yashumbushijwe n’Umukuru w’Igihugu, nyuma yaho abantu bivugwa ko ari abarwanyi ba FDLR barashe inka ze ku wa Gatanu, tariki 27 Kanama 2021.

Nkuko amafoto yafotowe izi nka abigaragaza,Twagirayezu Jean de Dieu warasiwe inka 5 imwe muri zo igapfa, bikozwe n’umutwe w’iterabwoba wa #FDLR,yahawe inka 5 zihaka kandi z’imishishe.

Izi nka yazishyikirijwe n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwavuze ko ari izo yahawe n’Umukuru w’u Rwanda

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwari bwatangaje ko ku bufatanye n’abaturage biyemeje na bo gushumbusha uriya muturage bakamuha Inka Eshatu zirimo imwe yemewe n’Akarere n’ebyiri z’abaturage barimo abo mu Murenge wa Bugeshi n’abo mu Murenge wa Busasamana.

Ahagana saa yine z’ijoro kuwa 27 Kanama 27 Kanama 2021 mu Mudugudu wa Bereshi, Akagari ka Hehu, mu Murenge wa Bugeshi wo mu Karere ka Rubavu, nibwo aba barwanyi bikekwaho ko ari aba FDLR barashe inka z’uyu muturage 5.

Abarashe izi nka eshanu za Twagirayezu Jean De Dieu bataye ibikoresho bya gisirikare birimo amasasu na Grenade.