Print

Platini P yahishuye umukobwa akunda wamuhesheje amasezerano akomeye muri Nigeria

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 30 August 2021 Yasuwe: 1960

Ku itariki ya 3 Kanama 2021, Platini ni bwo byamenyekanye ko uyu muhanzi yasinyanye amasezerano na sosiyete yo muri iki gihugu ireberera inyungu ze yitwa ‘One Percent Managers’, abantu benshi batangira kuvuga ko Platini yaba yabifashijwemo na Isimbi Alliance, wari uherutse gusinyira iyi sosiyete ndetse hari n’umubano baba bafitanye.

Mu kiganiro Playini P yagiranye n’umukunyamakuru Yago for real kuri Yago Tv Show yasobanuye birambuye amasezerano , ndetse anashimira cyane Isimbi amubwira ko amukunda anahishura ko ariwe wari uri mu b’ingenzi bagize uruhare mu isinywa ry’aya masezerano.

Yagize ati: “Byamaze amezi menshi, ntubona ubundi ndi umwe mu bahanzi bakunda gusohora indirimbo nyinshi, ariko urabona ko ntarasohora indirimbo nyuma ya Elena. Ubundi nyuma ya Elena ibiganiro byaratangiye, sindasohora indirimbo yanjye uretse indirimbo ebyiri nagiyemo Ikofi n’Aba Ex, sindasohora indirimbo yanjye, nafashe umwanya kugira ngo nganire nabo”.

Akomeza agira ati: “Rero byafashe igihe, amezi atanu, amezi atandatu gutyo, hanyuma turaganira banyoherereza amasezerano ndayasoma, hanyuma nkayajyana ku munyamategeko agasoma nanjye nkongera ngasoma, gutyo gutyo. Bifata ibintu birebire kuko hariya wabonye ndigusinya, ni imbere y’umunyamategeko kuko usinyira imbere y’umunyamategeko, kuko ntabwo ari amasezerano mato.”

Ati: “Imbarutso yabaye abantu berekanye umuziki wanjye, hari iyakinwe cyane mu tubyiniro barayikunda, begera abashuti banjye. Mboneraho gushimira Alliah, abantu benshi bajya bambaza ngo Alliah buriya siwe waguhuje nabo”.


Platini P yakomeje avuga ko ashimira Alliah kandi ko koko abyemera ko nawe ari mu bantu bamuhuje n’abasigaye bareberera inyungu ze.

Ati: “Yego ndabyemera ari muri abo bantu bampuje nabo, ariko niwe muntu w’ingenzi muri byo. Ariko ndamushimira cyane kuko yatumye nyine ayo masezerano aboneka. Alliah ndamukunda cyane niba utari unabizi ndamukunda cyane. Ni umuntu wanjye cyane, niko mwita.”