Print

Gicumbi :Umugore afunzwe ashinjwa kwangiza igitsina cy’umwana amuziza kunyara ku buriri

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 August 2021 Yasuwe: 1169

Tariki ya 26/08/2021, Ubushinjacyaha bwagejeje imbere y’Urukiko umugore w’imyaka 47 y’amavuko, ubarizwa mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Muko, Akagari ka Kigoma, bumusabira gufungwa by’agateganyo iminsi 30 ku cyaha cyo Kwangiza imyanya Ndangagitsina y’umwana w’umuhungu yareraga .

Icyo cyaha yagikoze tariki 03/08/2021 ubwo yabyukaga mu gitondo agasanga umwana yanyaye ku buriri agafata umwanzuro wo kumukeba igitsina agira ngo nazajya ajya kunyara age ababara bimutere ubwoba ntazongere kubikora,

Iyo nkuru yaje kumenyekana biturutse ku wundi mwana babana wabwiye abaturanyi ko umwana w’iwabo afite igisebe ku gitsina kubera ko Kaka wabo yamukebye igitsina yanyaye ku buriri, nibwo bahise bajya kureba ikibazo umwana afite basanga yaramukomerekeje bikomeye bahita bahamagara inzego z’umutekano atabwa muri yombi , umwana ajyanwa kwa muganga.

Uyu mugore mu bisobanuro atanga ahakana icyaha aregwa; cyakora akemera ko umwana afite igisebe ku gitsina kuko yishwe n’igikenyeri. Ariko ibyo avuga usanga atari ukuri ,ahubwo ari uguhunga igihano kuko azi neza ko igikorwa yakoze ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Kuba ataragize n’uwo abwira ikibazo cy’umwana agakubitiraho no kumuhisha ntamuvuze ,ubwabyo bikaba bihishe umugambi mubisha yari afite

Icyo cyaha nikimuhama azahanishwa igihano cy’igifungo cya Burundu hashingiwe ku ngingo ya 114 y’Itegeko numero Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Urubanza ruzasomwa tariki ya 30/08/2021 saa mbiri za mu gitondo.