Print

U Rwanda rwasezerewe mu mikino ya Afrobasket 2021 na Guinea

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 August 2021 Yasuwe: 495

Amakipe yombi yahatanye kuva mu gace ka mbere kugeza mu mpera z’agace ka 3 ubwo u Rwanda rwigaranzuraga Guinea rushyiramo ikinyuranyo cy’amanota 10.

U Rwanda rwaje kwirara mu gace ka nyuma rutsindwa amanota menshi n’abasore ba Guinea cyane ko rwo amahirwe rwabonye rwayatereye inyoni.

Muri uyu mukino,agace ka mbere karangiye u Rwanda ruri imbere n’amanota 15-13.Agace ka kabiri karangiye Guinea irusha u Rwanda inota rimwe (30-31).

Agace ka 3 karangiye u Rwanda ruri imbere n’amanota 10 aho abakinnyi nka Nshobozwabyosenumukiza, Kenneth Gasana na Shyaka Olivier batsinze amanota 3 y’ingenzi cyane buri umwe.Aka gace karangiye ari amanota 54-44.

Kubura Prince Ibeh wari umaze kugira ikosa rya kane mu masegonda 50 ya nyuma y’agace ka gatatu, byagize ingaruka ku bwugarizi bw’u Rwanda mu ntangiriro z’agace ka kane,bituma Guinea yari ifite abasore bafite imbaraga igabanya ikinyuranyo kugeza hasigayemo amanota atatu mu minota itandatu ya nyuma.

Amakipe yombi yinjiye mu minota itatu ya nyuma ari 61-61 ndetse Prince Ibeh yari yagarutse mu kibuga ku ruhande rw’u Rwanda, ariko ntibyabujije Abanya-Guinée gutsinda umukino ku manota 72-65.

Indi kipe yageze muri ¼ kuri uyu wa Mbere ni Angola yatsinze Misiri 70-62. Ku wa Kabiri hazakina Nigeria na Uganda mu gihe Sudani y’Epfo izisobanura na Kenya.Guinea izahura na Cote d’Ivoire kuwa Gatatu.



Perezida Kagame yarebye uyu mukino