Print

IBYAKOZWE N’INTUMWA EP#37: Amb.Habineza yashyinguwe!Ese yaba yaraciye amarenga ku rupfu rwe abantu ntibabimenye?

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 August 2021 Yasuwe: 4544

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Kanama 2021,Ambasaderi Habineza Joseph [Joe] yasezeweho bwa nyuma, anashyingurwa mu cyubahiro mu muhango witabiriwe n’abo mu muryango we, inshuti ndetse na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu.

Umuhango wo kumusezera wabereye iwe mu rugo, urangwa n’ubuhamya butandukanye bw’abo mu muryango we n’inshuti ze, bose bagarutse ku bumuntu, urukundo no kwitangira bose byamuranze. Mu bawitabiriye barimo na Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin.

Ubuhamya bwatanzwe mu muhango wo guherekeza nyakwigendera, bwagarutse ku buzima bwamuranze, uko yabaniye neza bose ndetse n’uko yari umuntu ufitiye akamaro umuryango we n’igihugu muri rusange.

Nyuma hakurikiyeho umuhango wo kumusengera wayobowe n’abapasiteri bo mu Itorero ry’Aba- Presbytérienne mu Rwanda. Ambasaderi Joe yashyinguwe mu Irimbi rya Rusororo riherereye mu Karere ka Gasabo.

Habineza Joseph yavutse tariki 3 Ukwakira 1964, muri Segiteri Kayenzi mu Karere ka Kamonyi. Yabyawe na Utumyabahutu Jean na Nyiranzabonitegeka Ziripa. Asize abana bane b’impanga yabyaye inshuro ebyiri. Yari yarashakanye na Justine Kampororo.

Yakoreye igihugu mu nshingano zitandukanye yagiye ahabwa zirimo kuba Minisitiri w’Urubyiruko, Umuco na Siporo, kuva mu 2004, nyuma aza kuba Minisitiri wa Siporo n’Umuco ndetse yanabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria.

Amb Habineza yasigiye benshi urwibutso nk’uwaranzwe no gukunda abantu bose, gukorana umurava mu kazi ke ka buri munsi, kugira abantu inama, gutega amatwi bose aboroheje n’abakomeye ndetse no kwita ku muryango we.

Tubararikiye IBYAKOZWE N’INTUMWA EP#37: Amb Joseph HABINEZA yashyinguwe! Ese yaba yaraciye amarenga ku rupfu rwe abantu ntibabimenye? Bimwe mu byo Joe azibukirwaho! RIP Joe!