Print

Dore Amafoto yaranze Ubukwe bwa Gatera umunyamakuru ukunzwe cyane kuri RBA

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 31 August 2021 Yasuwe: 2295

Ubukwe bw’uyu munyamakuru bwabereye mu Ntara y’Amagepfo akarere ka Nyanza kuri iki cy’umweru tariki ya 29 Kanama mu rusegero rwa Evangelical Restoration Church Nyanza, aho bwabashirijwe n’imihango yo gusaba no gukwa yabereye mu Busitani bwa Dayenu Hotel i Nyanza.

Gatera na Mukarugamba bamaze imyaka irenga umunani bakundana, bityo bakaba bariyemeje kubana akaramata.

Tariki ya 26 Mata 2021 ni bwo Gatera yasabye Rugamba Geneviève ko yamubera umugore maze asubizwa ‘yego’, ahita amwambika impeta y’urudashira.

Bakomeje gukomera ku isezerano maze ku wa 26 Kanama 2021 basezerana imbere y’amategeko.