Print

Menya ibitaramenyekanye kuri wamugore w’ishe ubukwe bw’umugabo we babyaranye abana batanu

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 31 August 2021 Yasuwe: 9536

Inkuru y’uyu mubyeyi hari abaketse ko ari ikinamico risanzwe cyangwa bimwe byo ‘gutwika’ byaje ubu, nyamara nyirubwite Dukuzumuremyi avuga ko ari inkuru y’impamo, yagiye guhagarika ubukwe bw’uwo babyaranye kuko yari ‘ababaye’.

Uyu mugore avuga ko yagiuye guhagarika ubukwe atagamije gusezerana n’uyu mugabo babyaranye abana batanu, ahubwo ko yashakaga gusubizwa abana be babiri muri batanu babyaranye akanamugaragariza uko azajya abaha indezo.

Mu kiganiro uyu mubyeyi yagiranye n’Igihe dukesha iyi nkuru yatangaje byinshi uko yamenyanye na Niyonsaba Innocent mu 2011 ari nabwo babyaranye umwana w’imfura.

Nyuma yo kubyarana batarabana, baje kwiyemeza kubana ariko badasezeranye imbere y’amategeko cyangwa indi mihango iyo ariyo yose ijyanye n’ubukwe.

Mu myaka umunani bamaze babana, babyaranye abana batanu barimo impanga ebyiri. Bari batuye mu karere ka Nyagatare, ariko baje kwimukira i Rwamagana nyuma y’uko umugabo ahinduriwe imirimo.

Bakigera i Rwamagana, Niyonsaba yasabye umugore we ko yakwimukira mu mujyi wa Kigali akajya amusura mu mpera z’icyumweru.

Dukuzumuremyi yavuze ko umunsi umwe umugabo we yaje kumusaba ko abana b’impanga bari baherutse kubyara yabajyana kwa Sekuru i Nyagatare.

Nguko uko za mpanga zagiye kurererwa kwa Sekuru ubyara Se.

Nyuma y’imyaka mike, Dukuzumuremyi yaje gusama inda y’izindi mpanga ari nabo bato aheruka kwibaruka, bihurirana n’uko umugabo we yasezerewe ku mirimo ubuzima buba bubi kurushaho.

Ubuzima bwaje kuba bubi, umugabo ata urugo

Dukuzumuremyi avuga ko mu 2019 aribwo yabuze umugabo we wagiye nta makimbirane bafitanye nta n’umwuka mubi uri mu rugo iwe.

Mu gihe yari atwite inda nkuru yitegura kwibaruka impanga, Dukuzumuremyi yabwiwe ko umugabo we yakoze impanuka ya moto ndetse arembeye mu bitaro bya CHUK.

Muri icyo gihe uyu mugore avuga ko ngo yaje kumenya amakuru ko umugabo we arwajwe n’indi nkumi.

Kuva mu 2019 ubwo uyu mugabo yakoraga impanuka kugeza agiye gukora ubukwe n’indi nkumi, Niyonsaba yari yarataye urugo rwa mbere.

Ati “Namenye ko arwajwe n’indi nkumi kandi bishoboke ko ari iyi basezeranye, kuva arwaye kugeza magingo aya ntitwongeye kubana.”

Avuye mu bitaro, Niyonsaba yabwiye umugore we ko agiye kurwarira iwabo Nyagatare kugira ngo abanze akire neza.

Uyu mugore wari ukimara kubyara impanga, yaje gusohorwa mu nzu yabagamo i Kigali kuko atari afite ubushobozi bwo gukomeza kuyishyura.

Nyuma yo kwirukanwa mu nzu, Dukuzumuremyi yafashe icyemezo cyo gusanga umugabo iwabo kuko ariho yari yaramubwiye ko atuye.

Dukuzumuremyi avuga ko yakubiswe n’inkuba asanze yarabeshywe n’umugabo kuko iwabo atahamusanze. Ngo yahisemo kuguma kwa Sebukwe kuko nta handi yari afite ho kujya.

Aha yahabaye iminsi itari mike kugeza ubwo kwa Sebukwe bafashe icyemezo cyo kwirukana uyu mugore bamusaba kujya iwabo.

Aho gutaha, Dukuzumuremyi yafashe icyemezo cyo kujya gushakishiriza mu karere ka Rwamagana aho abayeho aca inshuro.

Yaje kumenya amakuru y’uko uwari umugabo we agiye kurushinga n’indi nkumi

Dukuzumuremyi avuga ko yaje gutungurwa no kumva inkuru y’uko uwari umugabo we agiye gusezerana n’indi nkumi, ndetse n’imihango yo gusezerana imbere y’Umurenge, gusaba no gukwa yarangiye.

Uyu mugore uvuga ko yari atunguwe yahise ajya kwitambika ubu bukwe bwari bugeze mu rusengero.

Dukuzumuremyi avuga ko yahisemo kujya kwitambika ubu bukwe kuko atari afite andi mahitamo.

Ati “Mbere y’uko asezerana yagombaga kubanza kugaragaza uburyo abana twabyaranye bazitabwaho, uko baziga ndetse n’ubuzima bwa buri munsi.”

Ikindi cyatumye ajya kwitambika ubu bukwe ni uko yifuzaga ko abana be bari kwa Sebukwe yakongera akabahabwa akabirerera..

Ati “Njye sinifuza umuntu wanderera nkiriho, nibampe abana banjye mbarerane n’abandi.”

Ubwo yageragezaga kuburizamo ubu bukwe, yagiranye ibiganiro byimbitse n’umupasiteri wari ugiye gusezeranya uwahoze ari umugabo we, nyuma yo kumva impande zombi iri sezerano ryarahagaritswe.

Icyakora nubwo batasezeranye mu rusengero nyuma y’uko rihagaritswe, Igihe dukesha iyi nkuru yaje kubona amashusho y’abageni mu birori byo kwiyakira no gusangira ikorwa nyuma y’ubukwe.

Leta yahawe ubutumwa

Uyu mubyeyi uvuga ko yifuza kumenya uko abana be bazitabwaho n’umugabo bababyaranye, akanahabwa abandi bana babiri bari kurererwa kwa Sebukwe, yasabye Leta kutajya iha icyuho abagabo bashaka kwihunza inshingano.

Yagize ati “Ni ukuri Leta ikwiye kwita kuri iki kintu. Ni gute umuntu afata abana batanu atitaho akabata ngo agiye gusezerana n’undi mukobwa? Bakwiye kujya babanza kumubaza uko azita ku bo yabyaye mbere bakabona kumusezeranya.”

Uyu mugore avuga ko bidakwiye ko iri sezerano ryatesha agaciro abana batanu yabyaye mbere.

Amafoto ya Niyonsaba Innocent akibana n’uyumugore wababyaranye abana 5

Minisitiri w’Ubutabera Jonston Busingye yijeje ko Leta igiye gukurikirana ikibazo cy’uwo mugore, agahabwa ubutabera


Comments

Thadee 31 August 2021

Ariko abakobwa nabo bakwiye kumenya ko kwemera kubana n’umugabo mutarasezeranye byemewe n’amategeko bigira ingaruka nyinshi zirimo no kubasigira abana nkuko kose cyane ko n’ubundi umugabo nkuwo ukora bimwe twita mukinyarwanda guterura aba adasobanutse.