Nyampinga w’u Rwanda 2016,Mutesi Jolly,umwe mu bategura irushanwa rya Miss East Africa 2021 yatangaje ko uzaritsinda azahembwa imodoka ya Nissan ya miliyoni 44 frw, n’umushahara wa miliyoni 1.5 ku kwezi.
Kuri uyu wa Kabiri,tariki 31 Kanama 2021 nibwo hatangajwe ibihembo bizahabwa umukobwa uzahiga abandi mu irushanwa rya Miss East Africa 2021 n’ibisonga bye.
Iri rushanwa ryari rimaze igihe ryarahagaze rigarukanye imbaraga nyuma y’uko Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly agizwe Visi Perezida waryo.
Uyu mukobwa umaze amezi abiri muri Tanzania mu bikorwa byo kuritegura afatanyije n’abaritangije yahishuye ibihembo bihambaye uzaryegukana azahabwa mu kiganiro n’itangazamakuru
Byemejwe ko igisonga cya mbere kizatwara miliyoni 5 frw, icya kabiri miliyoni 3frw.
Iri rushanwa rizitabirwa n’ibihugu 16 byo muri Afurika y’u Burasirazuba rikazabera muri Tanzania guhera mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka.