Print

Abatalibani bishimiye intsinzi batwara amasanduku ariho amabendera y’Ubushinwa,Ubufaransa n’Amerika

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 September 2021 Yasuwe: 1786

Aba batalibani bakoreye ikiriyo ibi bihugu nko kwerekana ko begukanye intsinzi nyuma yo guhirikwa ku butegetsi muri za 90.

Gusubira ku butegetsi kw’Abatalibani nyuma y’imyaka 20 bari mu ntambara kwatumye bamwe mu baturage b’iki gihugu bagira ubwoba batangira guhunga.

Abatalibani bari bikoreye amasanduku ariho amabendera ya US,Ubushinwa na Amerika ndetse n’irya NATO,bazenguruka umujyi Khost bafite n’amabendera yabo.

Amafoto yagaragaje Abatalibani bifotoje bari mu ndege zatawe ndetse bazengurutse imijyi itandukanye babyina intsinzi.

Perezida Biden yohereje ingabo hafi 6000 gufata ikibuga cy’indege kugira ngo zihagararire ibikorwa byo guhungisha Abanyamerika n’abandi banyamahanga, hamwe n’abanya Afghanistan bakoranye n’ingabo mpuzamahanga.

Abantu ibihumbi n’ibihumbi bisutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kabul bashaka kurira indege zarimo zihungisha abantu.

Mu ijambo ry’ejo ku wa kabiri, Perezida Biden yashimiye ingabo kuri iki gikorwa cyo guhungisha abantu benshi mu gihe gito, ahita yemera ko azakomeza gahunda yo gucyura Abanyamerika bakiri muri Afghanistan bifuza kuvayo- bose hamwe bakaba basaga 200.

Umukuru w’igihugu cya Amerika yashyigikiye yivuye inyuma icyemezo cye cyo gucyura ingabo.

Biden yagize ati: "Ntabwo nari gukomeza intambara itarangira. Intambara muri Afghanistan ubu irarangiye".

Avuga ko Amerika itari ikeneye ingabo muri kiriya gihugu kugira ngo yirwanirire.