Print

Real Madrid yarakajwe n’ibyo yakorewe na PSG kuri Kylian Mbappe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 September 2021 Yasuwe: 2350

Mu mpera z’uku kwezi gushize,Real madrid yirukanse bikomeye kuri rutahizamu Kylian Mbappe ariko isoko ryaraye rifunze imubuze nubwo yari asigaje umwaka umwe ku masezerano afitiye PSG.

Mbappe wanze kongera amasezerano muri PSG kugira ngo azabone uko yerekeza muri Real Madrid bimworoheye,yabuze amahirwe yo kuyerekezamo kubera kwihagararaho ku iyi kipe akinira.

Real Madrid yatanze amafaranga yo kugura Mbappe atandukanye mu nshuro 4 yabigerageje ariko ntiyigeze yumvikana na PSG ishaka kugumana Mbappe kugira ngo irebe ko yatwara UEFA Champions League.

Amakuru avuga ko mu ijoro ryakeye, Madrid yishyuye PSG miliyoni zisaga 200 z’amayero yari yasabwe kugira ngo yegukane Mbappe ariko Nasser Al Khelaifi na bagenzi be bihagararaho.

Mbappe uri gutsindira ibitego byinshi PSG muri iyi minsi,araguma muri PSG uyu mwaka aho byitezwe ko mu kwezi kwa mbere azasinyira Real Madrid imbanzirizamasezerano cyane ko yabwiye PSG ko atazongera amasezerano.

Real Madrid yagiye yongera amafaranga yatangaga kuri Mbappe inshuro nyinshi ndetse ishyiraho ntarengwa yo kuba PSG yabyemeye ariko iyi kipe y’I Paris ntiyigeze inasubiza ubutumwa bwabo.

Amakuru aravuga ko ubuyobozi bwa Madrid bwarakajwe n’iyi myitwarire ya PSG yo kwanga kubasubiza ndetse bwiteguye kuzihorera igihe iyi kipe yaba ibashakamo umukinnyi.