Print

Dore ubwiza n’ikimero by’umunyamakuru bivugwa ko ari mu rukundo na Christopher

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 1 September 2021 Yasuwe: 6747

Christopher ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bazwiho kugira ibanga ku buzima bwe butandukanye n’akazi. Mu itangazamakuru yumvikana avuga ku indirimbo ze cyangwa ibitaramo runaka biragoye kumva uyu muhanzi yavuze ku nkuru y’urukundo.

Inkuru y’urukundo rwa Christopher na Abera Martina n’ivugwa mu bantu bakurikiranira hafi imyidagaduro yo mu Rwanda gusa iyo ubashije kubabaza ntawe wabona ufite gihamya igaragaza ko aba bakundana.

Christopher ubwo yakoraga ikiganiro kuri “Genesis Tv mu Irigara cyangwa se Avenue387” yabajijwe ku mubano we n’uyu mukobwa.

Mu gusubiza iki kibazo niba akundana n’uyu mukobwa ntabwo yigeze abihakana cyangwa se ngo abyemeze.

Yagize ati “Ngewe ibi bintu ntabwo nshaka kubivugaho ndifashe ,wabivuze buriya hari ahantu aba yabikuye”.
Nubwo atigeze abivugaho umwe mu nshuto z’aba bombi yabwiye Genesis Tv dukesha iyi nkuru ko bishiboka ko baba bari u rukundo ariko bikaba bitarafata indi ntera ikomeye.
Ati “Icyo nzicyo uriya musore afit gahunda ariko magingo aya sindamenya uko bihagaze ..Reka tubitege amaso”.