Print

Umuhanzikazi Queen Cha yavuze umuproducer w’umuhanga mu Rwanda

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 1 September 2021 Yasuwe: 1747

Mu myaka ibiri ishize muri Muzika Nyarwanda, Producer Element niwe muntu utunganya umuziki uri gukorera abahanzi bakomeye ndetse n’indirimbo akora zigakundwa cyane, benshi bakemeza ko yazanye impinduka nyinshi ugereranyije na bagenzi be yasanze mu mwuga.
in
Mu kiganiro Queen Cha yagiranye na Kiss FM, yemeje ko Producer Element ari we uri ku isonga ndetse anahishura ko hari indirimbo nyinshi ateganya gukorera kwa Element zizakurikira iyo aheruka kumukorera yitwa Feel Me.

Yagize ati “Producer Element ni umuhanga cyane ari kubikora neza, muri iyi minsi ni uwa mbere, hari indirimbo nyinshi turi gukorana zizasohoka mu gihe kiri imbere”.

Queen Cha w’imyaka 30 y’amavuko amaze imyaka ikabakaba 10 mu muziki, akaba yaramenyekanye mu ndirimbo zakunzwe na benshi nka Romantic, Winner, Icyaha Ndacyemera, Do Me, Umwe Rukumbi yafatanyije na Riderman n’izindi nyinshi zitandukanye.

Indirimbo Nshya ya Queen Cha "Feel me"