Print

Mashami Vincent yatangaje abakinnyi 11 akoresha ahangana na Mali

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 September 2021 Yasuwe: 2173

Amavubi ari mu itsinda E hamwe na Uganda, Kenya na Mali mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Amavubi aratangira asura Mali, ni umukino uri bubere muri Maroc I Agadir, aho ubu abakinnyi bose bameze neza nta n’umwe ufite ikibazo.

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Mashami Vincent yavuze ko Mali ari ikipe yo kwitondera ariko na none atari ikipe yo kubaha cyane kuko n’Amavubi yiteguye neza ashaka gutangira atsinda.

Ati “Ni ikipe twakitondera, ni ikipe tutasuzugura cyangwa se ngo tuyubahe na none birenze, gusa turabizi ko ari ikipe ikomeye yiteguye neza, ifite abakinnyi beza, kandi koko buri wese aba yifuza gutangira umukino wa mbere atsinda, turabyifuza nabo barabyifuza, twese tugomba kubikorera.”

Mashami Vincent umenyerewe mu ikipe y’igihugu yabanje mu kibuga umunyezamu Mvuyekure Emery uherutse guhesha igikombe ikipe ya Tusker FC yo muri Kenya.

Ba myugarirro ni 3 barimo :

Rwatubyaye Abdul
Nirisarike Salomon
Ngwabije Bryan

Abakina hagati barimo n’abagaruka inyuma ni 4 barimo:

Fitina Ombolenga
Manishimwe Emmanuel uzwi nka "Mangwende"
Dhihad Bizimana
Yannick Mukunzi

Ba rutahizamu ni 3:

Muhadjiri Hakizimana
Tuyisenge Jacues
Kagere Meddie