Print

Urukundo ruraryoshye hagati ya Bahati Grace n’umukunzi we bagiye kurushinga [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 September 2021 Yasuwe: 2291

Ibyishimo bikomeje kuba byose mu gihe ibirori by’ubukwe bwa Miss Grace Bahati n’umukunzi we biteganijwe kubera muri Leta ya lowa biri gukozwaho imitwe y’intoki.

Mu cyumweru gishize nibwo Nyampinga w’u Rwanda 2009, Bahati Grace yatangaje ko yambitswe y’urukundo na Murekeze Pacifique, umusore bitegura kurushinga.

Grace abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yasangije abamukurikira amafoto y’uyu muhango yishimiye, mbere y’uko ubukwe bwe buba tariki ya 4 Nzeri 2021.

Miss Bahati Grace yambitswe iyi mpeta nyuma y’uko tariki ya 7 Kanama 2021 yari yakorewe ibirori byo gusezera k’ubukumi(Bridal Shower).

Biteganyijwe ko ubukwe bwa Grace na Pacifique buzabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho baba mu mujyi wa Cedar Rapids muri Leta ya Lowa mu busitani bwa Double Tree by Hilton.