Print

Ibitaramo n’imikino y’amahirwe byakomorewe mu gihe isaha yo gutaha I Kigali yashyizwe saa yine z’ijoro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 September 2021 Yasuwe: 3072

Inama y’Abaminisitiri yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Nzeri 2021,yafashe ingamba nshya mu kwirinda Covid-19 zirimo gukomorera ibitaramo n’ibikorwa by’imikino y’amahirwe ndetse n’amasaha ntarengwa y’ingendo yashyizwe saa yine mu Mujyi wa Kigali.

Imwe mu myanzuro yafashwe irimo:

Guhera ku wa 2 kugeza 22 Nzeri 2021, ingendo zirabujijwe guhera saa Yine z’ijoro kugeza saa Kumi z’igitondo mu Mujyi wa Kigali.

Ibitaramo n’imikino y’amahirwe byakomorewe, bikazafungura mu byiciro.

Inama y’Abaminisitiri yanzuye ko amasaha ntarengwa y’ingendo ashyirwa saa Yine mu Mujyi wa Kigali, avanywe kuri saa Mbili.

Izi ngamba zizatangira kubahirizwa mu gihugu hose guhera ku itariki ya 2 kugeza ku wa 22 Nzeri 2021, zahaye umwihariko tumwe mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kirehe, Ngoma, Nyagatare, Nyamasheke, Nyaruguru na Rwamagana ahaboneka umubare w’abandura COVID-19 benshi.