Print

Jay Polly wari mu baraperi bakunzwe mu Rwanda yahitanwe n’uburwayi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 September 2021 Yasuwe: 3688

Umuhanzi Tuyishime Joshua wakunzwe na benshi ku izina rya "Jay Polly" yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi aho yari arwariye mu bitaro bya Muhima mu mujyi wa Kigali.

Umuraperi Jay Poll uri mu bubatse injyana ya Hip Hop ikaryohera cyane Abanyarwanda n’abumva ururimi rw’ikinyarwanda,amakuru aravuga ko yahitanwe n’uburwayi yari amaranye aho yari arwariye mu bitaro bya Muhima.

Yari afungiye muri Gereza ya Mageragere akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge we na bagenzi be 11 bari bafunganwe.

Amakuru avuga ko Jay Polly yajyanwe mu bitaro mu masaha y’ijoro, acyakirwa ahakirirwa indebe ahita yitaba Imana.

Mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo inkuru y’urupfu rwe yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, gusa Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa rubifite mu nshingano ntirwagira icyo rubitangazaho.

Mukuru wa Jay Polly, Uwera Jean Maurice, yemereye IGIHE ko murumuna we yitabye Imana. Ati “Polly yapfuye, ngo yaguye mu bitaro bya Muhima. Sinzi icyo yari arwaye kuko ku wa Mbere twavuganye ari muzima.”

Tuyishime Josua benshi bamenye nka Jay Polly yari umuraperi ukomeye mu njy

Jay Polly yapfuye afunzwe kuko kuwa 23 Mata uyu mwaka we na bagenzi be 11 barimo na murumuna we batawe muri yombi bari mu rugo rwe I Kibagabaga,aho bivugwa ko polisi yasanze banywa ibiyobyabwenge birimo urumogi,banarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Nyuma yo kugezwa imbere y’amategeko,nibwo Ku wa 11 Kamena 2021Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwashimangiye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo cyo gufunga Jay Polly n’abo bareganwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe hari hagikusanywa ibimenyetso.

Urubanza mu mizi rwa Jay Polly na bagenzi be rwagombaga kuzatangira ku wa 2 Ukuboza 2021 ariko atabarutse kare.

Jay Polly yavutse ku wa 5 Nyakanga 1988, avukira i Gikondo mu Mujyi wa Kigali nubwo hari abavuga ko yaba yaravukiye mu Kinigi ho mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.Mu bwana bwa Jay Polly bivugwa ko yabaga i Butare mu Karere ka Huye.

Kuririmba Jay Polly abikomora ku mubyeyi we waririmbaga muri korali Hoziyana muri ADPR mu Gakinjiro.

Ibyo byatumye uyu muraperi nawe aririmba muri korali y’abana.

Jay Polly yakuze akunda injyana ya Hip Hop abikomora kuri mukuru we witwa Maurice usanzwe ari umunyamakuru kuri RBA.

Mu mwaka wa 2002, Jay Polly ageze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza nibwo yagiye mu itsinda rya muzika ryabyinaga imbyino zigezweho (dance moderne) ryitwaga “Black powers”.

Muri 2003 Jay Polly ageze muri E.S.K nibwo yahuye na Green P kubera ukuntu yari azi kubyina byatumye bakomeza gukorana.

Umwaka wakuririyeho nibwo afatanije na Green P , Perry G bashinze itsinda baryita “G5” icyo gihe bandika indirimbo batangira no kujya muri studio ya TFP yakoreragamo uwitwa BZB ari naho bakoreye indirimbo ya mbere bise “Nakupenda” yari ikozwe mu njyana ya R&B.

Muri 2004 nibwo Jay Polly, Green na Perry G bakoze indirimbo ikozwe mu njyana ya Rap bayita “Hip Hop Game”.

Uburyo Jay Polly yinjiye muri Tuff Gangz

Kubera ko yari amaze kubona ko afite impano yo kwandika indirimbo we na mugenzi we Green P baje guhura na Lick Lick watunganyaga indirimbo muri icyo gihe muri studio yitwa “ONB” ikorera ku Kicukiro yumvise ukuntu baririmba abahuza na Bull Dogg n’uko iryo tsinda ryaje kuvuka.

Zimwe mu ndirimbo bakoze, ariko ntizamenyekana ni Money yakozwe na Jay Polly, Green P akora iyo yise “Nyumvira” n’aho Bull Dogg akora “Abirabura”.

Impamvu izi ndirimbo zitamenyekanye byagiye biterwa n’uko amajwi yazo wasangaga atameze neza kubera ikibazo cy’ibyuma byabaga bitameze neza gusa Lick Lick wabazamuye agiye muri studio ya F2k nibwo batangiye gukora indirimbo ndetse zirakundwa,izo ni nka: Kwicuma, Target ku mutwe n’izindi.

Aba baje guhura na P Fla wari umaze igihe atari mu Rwanda aba abaye umwe mu baraperi bagize itsinda rya “Taff Gangz” kuko nawe yakoraga injyana ya Hip Hop.

Nyuma y’aho nibwo Fireman nawe yaje kuza kwiyunga nabo kuko yari asanzwe ari inshuti magara ya Bull Dogg kandi akaba yarakoreshaga injyana ya R&B bamwita “Akon”.

P Fla ntabwo yaje gukomezanya na Taff Gangz kubera gushwana na bagenzi be.

Kubera ko Jay Polly yize ibijyanjye n’ubukorikori yaje kuba umwe mu banyamuryango ba “Ivuka” ishyirahamwe ry’abanyabugeni ryakorerega ku Kacyiru.

Mu mwaka wa 2009 biba ngombwa ko amara amezi atandatu aba i Rubavu akorera muri ateliye (atelier) ya “Ivuka” aho yakoraga akazi ko gushushanya.

Jay Polly yagiye akora indirimbo zigakundwa muri zo harimo: Akanyarirajisho, Ndacyariho ndahumeka” ndetse byaje kumuha n’amahirwe yo kujya mu marushanwa ya Primus Guma Guma super Star.

Muri 2011 nibwo Jay Polly yatorewe kujya mu marushanwa ya PGGSS, ariko ntiyegukana umwanya wa mbere kuko waje gutwarwa na Tom Close.

Mu mwaka wa 2012, Jay Polly yabaye uwa kabiri akurikiye King James wegukanye irushanwa rya Primus ku nshuro ya kabiri (PGGSS2).

Umwaka wa 2013, nibwo Jay Polly yatutse abanyamakuru aho yavuze ko za kaminuza ziri gusohora amadebe, bituma atabasha kuba umwe mu bahanzi bitabiriye amarushanwa ya Primus ku nshuro ya gatatu (PGGSS3).

Nyuma Jay Polly yaje gutumira abanyamakuru yiyumvagamo biganjemo abakora ku maradiyo abasaba imbabazi, gusa byaje kuvugwa ko hari icyari kibyihishe inyuma kuko ngo icyo yari agamije kwari ukugira ngo izina rye rizagaragare mu marushanwa ya Primus ya 2014 ndetse biramuhira kuko ari we waje ku mwanya wa mbere.

Mu mwaka wa 2014, Jay Polly yabaye umwe mu bahanzi icumi bitabiriye amarushanwa ya PGGSS4, ndetse agenda yerekana ko ashoboye mu Ntara zose z’u Rwanda aho byagaragaye ko akunzwe kurusha abo bahanganye arabatsinda.

Kuwa 30 Nyakanga 2014, nibwo hasojwe irushanwa rya PGGSS4 birangira Jay Polly ayegukanye ahabwa miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda.

Nyuma yo kwamamara cyane,Jay Polly,yatangiye kuba inshuti ya gereza aho Ku itariki ya 4 Kanama 2018,Jay Polly yatawe muri yombi ajya gufungirwa muri kasho ya Remera mu Mujyi wa Kigali nyuma y’uko abaturanyi be batabaje inzego zishinzwe umutekano ubwo bumvaga akubita umugore we.

Icyo gihe,Jay Polly yemeye ibyo ashinjwa byose avuga ko yabitewe n’ubusinzi, anabisabira imbabazi ariyo mpamvu tariki ya 24 Kanama 2018,Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwafashe umwanzuro wo kumukatira igifungo cy’amezi 5.Yaje gufungurwa tariki ya 01 Mutarama 2019.

Jay Polly yitabye Imana afite imyaka 33 y’amavuko,Turacyashakisha amakuru ku burwayi bwe.


Jay Polly wari uzwi nka "Kabaka Man"yahitanwe n’uburwayi