Print

Urugendo rw’Ubuzima rwa Jay Polly:Uko yazamutse bikarangira ayoboye Hip Hop mu Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 September 2021 Yasuwe: 1969

Umuraperi uri mu ba mbere mu Rwanda Jay Polly yitabye Imana azize uburwayi mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane aguye mu bitaro bya Muhima.

Mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo inkuru y’urupfu rwe yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, gusa Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa rubifite mu nshingano ntirwagira icyo rubitangazaho.

Uyu muhanzi wari mu bakunzwe cyane mu njyana ya Hip Hop yatangiye kwamamara muri 2008 ubwo yasukaga hanze indirimbo zandikanye ubuhanga muri iyi njyana nka Ndacyariho,Umupfumu uzwi,Ibyo Ubona,Rusumbanzika ndetse anakundwa mu zo yafatanyije n’abandi nka Mpamiriza ukuri n’izindi.

Mu gukora iyi nkuru ivuga ku buzima bwa Jay Polly twifashishije iyakozwe n’Ikinyamakuru "Izuba Rirashe" kitagikora yasohotse kuwa 07 Nzeri 2014.

Tuyishime Joshua uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Jay Polly avuka ku babyeyi babiri ari bo: Nsabimana Pierre na Mukarubayiza Marienne akaba umwana wa kabiri mu muryango w’abana batatu.

Jay Polly yize mu mashuri y’inshuke mu kigo cya Kinunga, ayisumbuye ayiga mu kigo cya E.S.K giherereye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali mu ishami ry’ubukorikori.

Jay Polly yavutse ku wa 5 Nyakanga 1988, avukira i Gikondo mu Mujyi wa Kigali nubwo hari abavuga ko yaba yaravukiye mu Kinigi ho mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

Major X mubyara wa Jay Polly yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe icyo gihe ko mu bwana bwa Jay Polly yabaga i Butare mu Karere ka Huye.

Major x yagize ati “Jay Polly twarabanye tukiri abana aho twabaga ahantu bita ku Mukoni ujya i Tumba urenze kuri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda”.

Uko Jay Polly yinjiye muri muzika

Kuririmba Jay Polly abikomora ku mubyeyi we waririmbaga muri korali Hoziyana muri ADPR mu Gakinjiro.

Ibyo byatumye uyu muraperi nawe aririmba muri korali y’abana.

Jay Polly gukunda injyana ya Hip Hop abikomora kuri mukuru we witwa Uwera Jean Maurice usanzwe ari umunyamakuru kuri RBA.

Mu mwaka wa 2002, Jay Polly ageze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza nibwo yagiye mu itsinda rya muzika ryabyinaga imbyino zigezweho (dance moderne) ryitwaga “Black powers”.

Muri 2003 Jay Polly ageze muri E.S.K nibwo yahuye na Green P kubera ukuntu yari azi kubyina byatumye bakomeza gukorana.

Umwaka wakuririyeho nibwo afatanije na Green P , Perry G bashinze itsinda baryita “G5” icyo gihe bandika indirimbo batangira no kujya muri studio ya TFP yakoreragamo uwitwa BZB ari naho bakoreye indirimbo ya mbere bise “Nakupenda” yarikozwe mu njyana ya R&B.

Muri 2004 nibwo Jay Polly, Green na Perry G bakoze indirimbo ikozwe mu njyana ya Rap bayita “Hi Hop Game”.

Uburyo Jay Polly yinjiye muri Tuff Gangz

Kubera ko yari amaze kubona ko afite impano yo kwandika indirimbo we na mugenzi we Green P baje guhura na Lick Lick watunganyaga indirimbo muri icyo gihe muri studio yitwa “ONB” ikorera ku Kicukiro, yumvise ukuntu baririmba abahuza na Bull Dogg biganye n’uko iryo tsinda ryaje kuvuka.

Gutangira kwa Tuff Gangz ntabwo byari byoroshye na gato nkuko Bull dogg yigeze kubitangariza umunyamakuru "Yago" kuko bose bari bakennye kandi bahanganira umwanya wo gukora indirimbo n’abahanzi bari bifite icyo gihe.

Zimwe mu ndirimbo TG bakoze, ariko ntizamenyekana ni Money yakozwe na Jay Polly, Green P akora iyo yise “Nyumvira” n’aho Bull Dogg akora “Abirabura”.

Impamvu izi ndirimbo zitamenyekanye byagiye biterwa n’uko amajwi yazo wasangaga atameze neza kubera ikibazo cy’ibyuma byabaga bitameze neza.

Lick Lick wafatwa nk’umwungeri wa Tuff Gangz yimukiye muri studio ya F2K ajyana n’aba baraperi bari bafite ubuhanga bwo kwandika ibiriho, nibwo batangiye gukora indirimbo ndetse zirakundwa izo ni nka: Kwicuma, Target ku mutwe,Ibyo ubona,Imfubyi, n’izindi.

Mu minsi mike nibwo baje guhura na P Fla wari umaze igihe atari mu Rwanda aba abaye umwe mu baraperi bagize itsinda rya “Taff Gangz” kuko nawe yakoraga injyana ya Hip Hop.

Nyuma y’aho nibwo Fireman nawe yaje kuza kwiyunga nabo kuko yari asanzwe ari inshuti magara ya Bull Dogg kandi akaba yarakoreshaga injyana ya R&B bamwita “Akon”.

P Fla ntabwo yaje gukomezanya na Taff Gangz kubera ko hari ibyo atumvikanaga na bagenzi be.

Aho Jay Polly yakoze

Kubera ko Jay Polly yize ibijyanjye n’ubukorikori yaje kuba umwe mu banyamuryango ba “Ivuka” ishyirahamwe ry’abanyabugeni ryakorerega ku Kacyiru. Mu mwaka wa 2009 biba ngombwa ko amara amezi atandatu aba i Rubavu akorera muri ateliye (atelier) ya “Ivuka” aho yakoraga akazi ko gushushanya.

Jay Polly yagiye akora indirimbo zigakundwa muri zo harimo: Akanyarirajisho, Ndacyariho ndahumeka n’izindi,byaje kumuha n’amahirwe yo kujya mu marushanwa ya Primus Guma Guma super Star.

Muri 2011 nibwo Jay Polly yatorewe kujya mu marushanwa ya PGGSS, ariko ntiyegukana umwanya wa mbere kuko waje gutwarwa na Tom Close.

Mu mwaka wa 2012, Jay Polly yabaye uwa kabiri akurikiye King James wegukanye irushanwa rya Primus ku nshuro ya kabiri (PGGSS2).

Umwaka wa 2013, nibwo Jay Polly yatutse abanyamakuru aho yavuze ko za kaminuza ziri gusohora amadebe, bituma atabasha kuba umwe mu bahanzi bitabiriye amarushanwa ya Primus ku nshuro ya gatatu (PGGSS3).

Nyuma Jay Polly yaje gutumira abanyamakuru yiyumvagamo biganjemo abakora ku maradiyo abasaba imbabazi, gusa byaje kuvugwa ko hari icyari kibyihishe inyuma kuko ngo icyo yari agamije kwari ukugira ngo izina rye rizagaragare mu marushanwa ya Primus ya 2014 ndetse biramuhira kuko ari we waje ku mwanya wa mbere.

Mu mwaka wa 2014, Jay Polly yabaye umwe mu bahanzi icumi bitabiriye amarushanwa ya PGGSS4, ndetse agenda yerekana ko ashoboye mu Ntara zose z’u Rwanda aho byagaragaye ko akunzwe ku rusha abo bahanganye barimo na Senderi waranzwe n’ibikabyo nko gutega amahembe nk’inka, kwikorera ibijumba, kwambara nk’abasiganwa ku magare n’ibindi.

Kuwa 30 Nyakanga 2014, nibwo hasojwe irushanwa rya PGGSS4 birangira Jay Polly aryegukanye ahabwa miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda.

Nyuma yo kwamamara cyane,Jay Polly,yatangiye kuba inshuti ya gereza aho Ku itariki ya 4 Kanama 2018,Jay Polly yatawe muri yombi ajya gufungirwa muri kasho ya Remera mu Mujyi wa Kigali nyuma y’uko abaturanyi be batabaje inzego zishinzwe umutekano ubwo bumvaga akubita umugore we.

Icyo gihe,Jay Polly yemeye ibyo ashinjwa byose avuga ko yabitewe n’ubusinzi, anabisabira imbabazi ariyo mpamvu tariki ya 24 Kanama 2018,Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwafashe umwanzuro wo kumukatira igifungo cy’amezi 5.Yaje gufungurwa tariki ya 01 Mutarama 2019.

Nyuma yo gufungurwa uyu muraperi yakomeje gukora umuziki ndetse akora indirimbo zakunzwe bikomeye nk’umusaraba wa Joshua,n’izindi.

Muri Mata 2021 yongeye gutabwa muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge akatirwa gufungwa iminsi 30.

Yitabye Imana ku myaka 33 azize Uburwayi mu gihe yari ategerejwe mu rukiko tariki 2 Ukuboza 2021.