Print

Miss Elisa na Meghan berekeje muri Amerika gushyigikira mugenzi wabo[AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 2 September 2021 Yasuwe: 1657

Ubukwe butegerejwe na benshi bwa Grace Bahati na Murekezi Pacifique burashyushye ndetse abazahagararira umuryango mugari w’abamaze kwambara ikamba ry’ubwiza rya Nyampinga w’u Rwanda bamaze gufata indege berekeza aho ibi birori bizabera.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 1 Nzeri 2021 ni bwo aba bakobwa bahagurutse mu Rwanda berekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Aba bakobwa bagiye ari babiri byitezwe ko bazasangayo Miss Kayibanda Aurore, bazahagararira bagenzi babo bagiye begukana amakamba ya Miss Rwanda mu myaka itandukanye.

Amakuru Umuryango ufite n’uko bamwe muri banyampinga b’u Rwanda batazabasha kwitabira ibi birori kubera impamvu zitandukanye.

Ibi birori kandi bizitabirwa n’abarimo Meddy na The Ben ndetse muri gahunda ihari akaba ari bo bazasusurutsa abazitabira ubu bukwe. Biteganyijwe na none ko buzahuza ibyamamare bitandukanye mu myidagaduro nyarwanda.

Abandi bazagaragara muri ubu bukwe ni Miss Aurore Kayibanda wanitabiriye ibirori byo gusezera urungano bya Grace Bahati byabaye kuwa 07 Kanama 2021. Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Mrekezi Pacifique yambitse impeta y’urukundo Grace.