Print

Kenya:Visi Perezida Ruto yahawe abarinzi 257 barimo n’abarinda inkoko ze

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 September 2021 Yasuwe: 1655

Visi Perezida w’igihugu cya Kenya William Ruto hamwe n’imitungo ye acungiwe umutekano n’abapolisi 257, harimo bane barinze aho yororera inkoko ze, nk’uko bivugwa na leta y’iki gihugu.

Minisitiri w’Ubutegetsi mu gihugu wa Kenya Fred Matiang’í yabwiye komite ishinzwe umutekano mu nama y’inteko ishinga amategeko ko nijoro ku wa gatatu izi mpinduka zakozwe mu bashinzwe gucunga umutekano wa Ruto ari "igikorwa gisanzwe".

Abakunzi be barinubira izi mpinduka ku itsinda ry’abapolisi barinda Ruto, na cyane ko we na Perezida Uhuru Kenyatta badacana uwaka.

Minisitiri Matiang’í avuga ko mu ba polisi barinda Ruto harimo 74 badasanzwe bashinzwe kurinda umukuru w’igihugu.

Bamwe mu bapolisi bashyizwe ku kibuga cy’indege kugira ngo barinde kajugujugu za Ruto 2, nk’uko bivugwa na Matiang’i.

William Ruto, n’abakunzi be barinubira iyi myanzuro iherutse gufatwa, bakavuga ko ishobora gutuma umutekano we uhungabana, kandi ko ari imyanzuro ifite impamvu za politike.

Minisitiri Matiang’i ati: "Dushyize ku ruhande ibivugwa, Nyiricyubahiro Visi Perezida ni we muntu wa mbere wari ucungiwe umutekano mu mateka y’igihugu tugereranyije n’abandi babaye muri uyu mwanya".

BBC