Print

Umukunzi wa Jay Polly yavuze ku rupfu rwe rwamushenguye cyane

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 September 2021 Yasuwe: 3000

Umukunzi wa Jay Polly uba i Nairobi muri Kenya,Kessy Kayonga,yatangaje ko atarabasha kwakira urupfu rw’uyu muhanzi bari bamaze imyaka 2 bari mu rukundo.

Jay Polly, umuhanzi uzwi cyane mu Rwanda muri muzika ya hip hop na rap yapfuye.Nkuko amakuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane yabitangaje,uyu muraperi yahitanwe n’uburwayi mu bitaro bya Muhima.

Uyu mukobwa yabwiye BBC ati: "Ni agahinda gakomeye, n’ubu sindabyemera kereka ningera mu Rwanda nkabyibonera."

Kayonga avuga ko bari bamaze imyaka ibiri bakundana kandi "twari dufitanye imishinga myinshi cyane."

Ku murage Jay Polly asize, Kayonga ati: "Umuntu wese wabashije guhura nawe no kubana nawe azamwibukira ku rukundo n’impuhwe yagiraga, kandi ni umuntu wahoraga yishimye."

Jay Polly w’imyaka 33 yari afunzwe guhera mu kwezi kwa kane uyu mwaka akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge, yari akiburana ategereje gusubira mu rukiko tariki 02/12 uyu mwaka.

Jay Polly azwi kubera indirimbo ze zakunzwe cyane nka ’Akanyarirajisho’, ’Ibyo ubona’, ’Ndacyariho [ndahumeka]’, ’Deux fois deux’ n’izindi zakunzwe cyane yakoze akiri mu itsinda rya Tuff Gang.

Ku mbuga nkoranyambaga abanyarwanda benshi bagaragaje akababaro batewe n’urupfu rwa Jay Polly, bamwifuriza iruhuko ridashira.

Mu kigainiro umuraperi mugenzi we Riderman yagiranye na INYARWANDA, yavuze ko bigoye kwakira urupfu rw’uyu muraperi watanze byinshi kugira ngo iyi njyana ikundwe mu Rwanda.

Yagize ati "Ntabwo ari ibintu byoroshye kwakira kabisa, Imana imwakire mu bwami bwayo.Muri Hip Hop yarwanye intambara ikomeye cyane, atabarutse akiri muto, atabarutse yari agifite byinshi byo guhereza abanyarwanda byanze bikunze.”

Abajijwe icyo yabwira abaraperi bagenzi be,yagize ati”Ni ukubihanganisha kabisa nta kindi kintu umuntu yababwira dutakaje umuntu w’umusirikare cyane.

Kuva yajya muri gereza ntabwo twari twakavugana mu kuri ntabwo turabasha kubyakira.”