Ikipe ya AS Kigali ikomeje kwerekana ko uyu mwaka ishaka kugera kure mu mikino nyafurika kuko yamaze gusinyisha " Moro Lamine " myugariro w’umunya-ghana wari umaze imyaka 2 muri Yanga Africans yo muri Tanzania.
Moro azakinira AS Kigali mu ijonjora rya kabiri, bahuye na DC Motema Pembe kuko atatanzwe ku rutonde rwa mbere rwagiye muri CAF.
Lamine Omar Moro wakinaga muri Yanga SC yageze mu Rwanda uyu munsi ahita asinyira ikipe ya AS Kigali.
Lamine w’imyaka 27, AS Kigali izishyura 200,000 FRW kugira ngo bamwongere ku rutonde rw’abazakina imikino ya CAF.
Muri CAF Confederation Cup, AS Kigali yatomboye kuzahura na Olympique de Missiri yo mu Birwa bya Comores. Izakomeza hagati yazo, izahura na DC Motema Pembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Imikino ibanza y’ijonjora rya mbere izabera hanze mu gihe amakipe y’u Rwanda azakira imikino yo kwishyura i Kigali.
Ikipe y’Abanyamujyi yasinyishije abarimo Saba Robert wavuye muri Kiyovu Sports, Uwimana Guillain wavuye muri Etincelles FC, Mugheni Fabrice wavuye muri AFC Leopards,Rugwiro Hervé wari Kapiteni wa Rayon Sports,Haruna Niyonzima wahoze muri Young Africans na Ntwari Fiacre wa APR FC.