Print

Mineduc yashyize hanze ingengabihe y’abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye 2021/2022

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 September 2021 Yasuwe: 4332

Minisiteri y’Uburezi yatangaje Ingengabihe y’Amashuri Abanza, Ayisumbuye n’ay’Imyuga n’Ubumenyingiro y’Umwaka w’amashuri, 2021/2022.

Igihembwe cya mbere kizatangira taliki ya 11 Ukwakira 2021 kirangire kuwa 24 Ukuboza 2021.

Igihembwe cya kabiri kizatangira kuwa 10 Mutarama kirangire kuwa 31 Werurwe 2022 mu gihe igihembwe cya gatatu kizatangira kuwa 18 Mata 2022 kirangire kuwa 15 Nyakanga 2022.

Ibizamini bya Leta mu mashuri abanza bizatangira kuwa 18 Nyakanga bigeze kuwa 20 Nyakanga 2022.

Mu cyiciro rusnge n’abasoza amashuri yisumbuye bizatangira kuwa 26 Nyakanga bigeze kuwa 05 Kanama 2022.


Comments

15 September 2021

Biteguye neza !


jmv 3 September 2021

Iyi ngengabihe ni sawa rose turayishimiye