Print

Abakinnyi b’Ubwongereza banyoye inzoga bajugunyiwe n’abafana ba Hongria babatuka ku ruhu [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 September 2021 Yasuwe: 2151

Abakinnyi b’Ubwongereza baraye batsinze ibitego 4-0 Hongrie ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane mu mikino yo gushako itike y’igikombe cy’isi 2022 bituma abafana b’iki gihugu gito mu mupira w’amaguru bagira umujinya batangira kubatera inzoga banywaga ari nako babatuka ibitutsi bishingiye ku ivangura.

Aba bakinnyi b’Ubwongereza n’umutima mwiza bahise bagenda bafata za nzoga aba bafana babateye barazinywa mu rwego rwo kubarakaza.

Iyi myitwarire mibi y’abafana ba Hongria yatangiye umukino ugitangira ubwo abakinnyi b’Ubwongereza bapfukamaga mbere y’umukino nk’ikimenyetso cyo kubaha abirabura ariko aba bafana babavugiriza induru.

Perezida wa Hungarian FA witwa Sandor Csanyi yari yasabye abafana kutaririmba indirimbo z’ivangura no kwibasira abakinnyi b’Ubwongereza ariko byarangiye aba bananiwe guhisha ingeso batuka aba bakinnyi karahava by’umwihariko Raheem Sterling.

Ubwo ibitego bya Raheem Sterling, Harry Kane, Harry Maguire na Declan Rice byafashaga ikipe ya Gareth Southgate kuyobora umukino,aba bafana barakaye cyane batangira gutera inzoga abakinnyi byatumye Rice na Grealish bagaragara bari nk’abari kuzinywa.

Umunyamakuru wa ITV witwa Gabriel Clarke yavuze ko abatukwaga ari Sterling na Bellingham ndetse yavuze ko ubwo yari inyuma y’izamu rya Hongira yumvise abafana baririmba indirimbo zo kwita abakinnyi inkende n’ibindi bibi.