Print

Abajura Bagaruye amafaranga bari bibye nyuma yo kujya kurogwa ku mupfumu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 September 2021 Yasuwe: 4451

Mu gihugu cya Ghana haravugwa inkuru y’abajura binjiriye umukire bamwiba akayabo k’ibihumbi 10 by’amasedi akoreshwa muri Ghana n’ukuvuga arenga miliyoni 2 mu mafaranga y’u Rwanda bituma ajya kubarogesha ku mupfumu bayagarura ako kanya.

Aba bajura barozwe ku mupfumu w’ahitwa Borkor Bullet Hanson mu gace ka Volta,birangira bagaruye ariya mafaranga yose.

Radio Revival FM yavuze ko aba bajura 5 bagaruye aya mafaranga ndetse bemera ko bayibye nyamara mbere y’uko uyu mupfumu bari bahakanye.

Aba bajura bagaruye ibihumbi 9700 by’amasedi mu gihe 300 abura bari bamaze kuyakoresha gusa habaye kuyagaruza.