Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 Nzeri 2021,u Rwanda rwakiriye dose 200.000 z’inkingo za Covid-19 zo mu bwoko bwa AstraZeneca rwahawe n’u Bugereki biturutse ku mubano mwiza ibihugu byombi bifitanye mu bya gisirikare.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse,yavuze ko izi nkingo zigiye koherezwa mu bice by’icyaro kugira ngo naho umubare w’abakingiwe uzamuke nk’uko muri Kigali bimeze.
Abagera kuri 50% muri Kigali bamaze gukingirwa byuzuye, naho 80% bahawe dose imwe.
Intego ni uko umwaka wa 2021 uzarangira 30% by’Abaturarwanda bakingiwe, bakazagera kuri 60% mu 2022.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 02 Nzeri 2021, nabwo u Rwanda rwakiriye inkingo za Covid-19 zo mu bwoko bwa Johnson & Johnson, doze ibihumbi 108.000.
Izi nkingo 108.000 zo mu bwoko bwa Johnston & Johnston n’icyiciro cya mbere cy’inkingo 2.191.000 Leta y’u Rwanda yaguze binyuze muri gahunda yo kugura no gukwirakwiza inkingo mu bihugu bya Afurika, izwi nka AVAT (African Vaccine Acquisition Trust).