Print

"Guhohoterwa n’umugore uri umugabo ntabwo bivuga ko uri ikigwari ahubwo kujya gutanga ikirego ni ubutwari"-RIB

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 September 2021 Yasuwe: 697

Hamaze iminsi humvikana inkuru z’abagabo bahohoterwa n’abagore babo mu Rwanda ndetse bamwe bahabwa urw’amenyo iyo bimenyekanye gusa Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha n’imiryango itegamiye kuri Leta yita ku burenganzira bwa muntu isaba ko hakorwa ubukangurambaga bwo gushishikariza abagabo gushaka ubutabera igihe bahohotewe.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry,yabwiye RBA ko nta busumbane mu kwakira abatanga ibirego by’ihohoterwa bakorerwa, ahubwo asaba abagabo gutinyuka kurega igihe bahohotewe kuko ari ubutwari.

“Mu mikorere ya RIB yaba umugore cyangwa umugabo uje gutanga ikirego cy’uko yahohotewe bakirwa kimwe, mu by’ukuri guhohoterwa uri umugabo ntabwo bivuga ko uri ikigwari ahubwo kujyayo ugatanga ikiego ni ubutwari, kuko uba ufashije mu gukumira ibindi byaha byashoboraga kuvukiramo nko kwihorera n’ibindi.”

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’ Umuryango yemera ko koko ihohoterwa muri rusange rikiri ikibazo ariko, by’ umwihariko irikorerwa umugabo ririmo kugaragara cyane muri iyi minsi, rifite umuzi ku kumva nabi ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

RIB ivuga ko mu myaka ibiri ishize kuva mu kwezi kwa 7/2019 kugera mu kwa 8/ 2021, hagaragaye abagabo 1,008 bangana na 8% batanze ibirego by’uko bakorewe ihohoterwa n’abagore babo, mu gihe abagore batanze ibi birego ari 12,137 bangana na 92% by’abatanze ibirego.

Mu byaha byagaragaye cyane, abagabo 921 bangana na 18% nibo batanze ibirego ko bakubiswe bagakomeretswa nabo bashakanye, mu gihe abagore bareze ko bakorewe ibi byaha ari 2,190 bangana na 92% by’abatanze ikirego nk’iki bose.