Mu mwaka 2018, uyu muhanzi wakunzwe cyane mu ndirimbo zirimo ubutumwa bwiza ,yagiyeavugwaho ubusambanyi ,ubusinzi byaje gutuma anahagarikwa mw’itorero rya ADPR mu gihe kingana n’umwaka.
Mu kiganiro yagiranye na Isimbi Tv yahishuye byose agira ati”Itorero nabarizwangamo rya ADEPR ryarampagaritse bitewe n’ubryo nitwaraga , banshinjaga ubusambanyi n’ubusinzi ndetse no gukorana indirimbo n’abapagani , barampagaritse igihe kingana n’umwaka “
Akomeza agira ati “ Njyewe abana nemeye mu itorero ni abana bane nateye inda abana 4, hanyuma abo ba nyina baje hano ni 2 hari bataje babiri kuko ni bane.
Hari n’abandi bajya bavuga ngo hari abandi nabyaye bari mu bindi bihugu,ariko siko byari bimeze , ntawe ,banvuga ibihugu nsanzwe njyamo ,watera inda mu mahanga usubiyemo banagufunga”.
Ubwo yahagarikwaga yarasabwe gusaba imbabazi abantu bose yahemukiye ndetse n’indi rya ADPER kandi avuga ko yabikoze ahereye no ku mugore we bafitanye abana barindwi.