Print

Cristiano Ronaldo yasabye ikintu gikomeye bagenzi be bagiye gukinana muri Manchester United

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 September 2021 Yasuwe: 2072

Umunyabigwi Cristiano Ronaldo wagarutse mu ikipe ya Manchester United yabwiye bagenzi be ko yaje gutwara ibikombe ndetse ko ashaka ko bafatanya kwigarurira ruhago y’Ubwongereza.

Uyu munyabigwi umaze gutwara Ballon d’Or 5 yavuze ko yifuza kongera gutwara Premier League ari kumwe n’ikipe yise nziza.

Ronaldo w’imyaka 36 yageze I Manchester kuwa Kane nyuma yo gukora agahigo k’umukinnyi urusha abandi gutsindira ikipe y’igihugu ibitego byinshi ndetse byitezwe ko azitoreza Carrington kuwa Gatatu nyuma yo kurangiza iminsi 5 yahawe y’akato.

Bruno Fernandes yatangaje ati “Abantu bose bishimiye kugaruka kwa Ronaldo.Babonye imbaraga kandi bafite icyizere.Abakinnyi n’abatoza bizeye ko bafite ikipe nziza muri shampiyona ndetse ko uyu mwaka bayitwara.”

Ronaldo yasabye Bruno Fernandes kubwira abakinnyi ba United ko yifuza ko batwara igikombe cya shampiyona uyu mwaka.

Yavuze ko ashaka ko bakora cyane bakiyizera ndetse ngo kuva uyu rutahizamu yasinyira United ntabwo basiba kumuvugaho.

United yishyuye miliyoni 12.85 z’amapawundi ziyongera kuri 6.85 zizatangwa bitewe nuko azitwara.