Print

Umupasiteri yashyingiwe ku ngufu umurambo w’umugore yatumye apfa ari kumukuriramo inda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 September 2021 Yasuwe: 1939

Umupasiteri wo mu gihugu cya Nigeria yategetswe gushyiranwa ku ngufu n’umurambo w’umugore bari inshuti yashatse gukuriramo inda yataye ubwenge.

Dr. Sucess Emeka Sunday, wari nyiri itorero ryitwa Life Transformation Praying Ministry,ryari riherereye ahitwa Akwakuma muri Owerri, yatangiye gusohokana na Chioma Okoye mu myaka 5 ishize ndetse mu mwaka ushize nibwo bashyize hanze ko bagiye kurushinga.

Chioma w’imyaka 32 yagiye mu rukundo ruramucengera birangira atewe inda n’uyu mupasiteri nyamara uyu mugabo ntiyabyishimira kuko idini rye ritemerera abantu gusezerana batwite ndetse ngo yabonaga biramwicira izina.

Umuryango wa Chioma wavuze ko yatumiwe n’uyu mupasiteri,hanyuma amuha ikirahuri kiri ibiyobyabwenge undi ahita ata ubwenge.

Uyu mupasiteri yahise amujyana kwa muganga igitaraganya ategeka muganga kumukuriramo inda.Uyu muganga yarabyanze ariko pasiteri aramuhatiriza.

Ubwo barimo bamukuramo inda,Chioma yatangiye kuruka amaraso bituma uyu muganga agira inama pasiteri Sunday yo kumujyana ku bindi bitaro bifite ibikoresho bihagije.

Bwana Sunday yahise ahindurira amazina uyu mukunzi we niko guhita amujyana mu bindi bitaro atumiza iwabo ababwira ko arwaye.

Chioma yahise apfa ababyeyi be bataragera ku bitaro. Wilfred Okoye,wavuze mu izina ry’umuryango yavuze ko isuzuma ry’umurambo wa Chioma ryagaragaje ko yapfuye ari gukurirwamo inda.

Uyu muryango wagize umujinya mwinshi nyuma yo kumenya ko uyu mupasiteri yashatse kumukuriramo inda bikamuviramo gupfa bituma bamushyingira ku ngufu umurambo mbere y’uko ushingurwa.Uyu mukobwa yashyinguwe kuwa 31 Kanama ahitwa Umuahia, Abia.