Print

Perezida Kagame yazamuye abasirikare 2 mu ntera

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 September 2021 Yasuwe: 1708

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yazamuye mu ntera abasirikare babiri barimo na Lt. Col Innocent Munyengango wahawe ipeti rya Colonel, anagirwa Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Igenamigambi mu Gisirikare, J5.

Izi mpinduka mu gisirikare zatangajwe ku manywa yo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Nzeli 2021.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Igisirikare cy’u Rwanda rivuga ko Lt. Col Innocent Munyengango yagizwe Colonel anahabwa inshingano zo kuba Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Igenamigambi mu Gisirikare "J5".

Lt. Col Munyengango yigeze kuba Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda kuva mu Ukwakira 2017 kugera mu Ugushyingo 2020.

Undi wazamuwe mu ntera ni Lt. Col Claver Karara wahawe ipeti rya Colonel. Uyu musirikare yari asanzwe akora muri Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia ashinzwe ibikorwa bya gisirikare, Defense Attaché.


Lt Col Munyengango Innocent wagizwe Colonel anahabwa kuyobora J5