Print

Afghanistan: Aba Taliban bakubise abagore bigaragambije basaba uburenganzira bwabo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 September 2021 Yasuwe: 1407

Aba bagore bavuga ko aba Taliban babateye ibyuka bijyana mu maso n’ibindi by’urusenda ubwo barimo bagerageza kwambuka ikiraro bajya ku ngoro y’umukuru w’igihugu.

Ariko aba Taliban bavuga ko iyo myigaragambyo yari yarenze inkombe, nk’uko ikinyamakuru Tolo cyo muri Afghanistani kibivuga.

Niyo myigaragambyo y’abagore yaherukaga mu yindi myinshi yabereye i Kabul na Herat.

Aba bagore bari bateguye iyi myigaragambyo basaba uburenganzira bwo gukora, gagashyirwa muri leta.

AbaTaliban bavuga ko mu minsi iri imbere bazatangaza leta yabo, bakavuga ko bashobora guhabwa imyanya ariko badashobora kuyobora za minisiteri.

Abagore benshi batinya ko bashobora gusubira gufatwa nabi nko mu bihe byashize ubwo aba Taliban bari ku butegetsi bwa mbere, hagati ya 1996 na 2001.

Icyo gihe, abagore bategekwaga kwipfuka mu maso hose iyo bari hanze yo mu rugo,kandi bagahabwa ibihano bikarishye no ku dukosa duto.

Umunyamakuru Azita Nazimi yabwiye Tolo ati: "Mu myaka 25 ishize,ubwo aba Taliban bazaga, bambujije kujya ku ishuri".

"Nyuma y’imyaka itanu y’ubutegetsi bwabo, nize imyaka 25 nongera ndakora cyane. Ku bw’ahazaza heza hacu, ntidushobora kwemera ko ibi bisubira".

Undi mugore wari mu myigaragambyo, Soraya, yabwiye Reuters ati: "Bakubise kandi abagore mu mutwe bakoresheje inyuma h’imbunda, abo bagore buzuye amaraso".

Hagati aho, intambara irakomeje ntara ya Panjshir, iri mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Kabul, aho inyeshamba zihanganye n’aba Taliban bashaka gufata ako karere.

Ariko buri ruhande rugenda rwemeza ko rwatsinze intambara. Aba Taliban bavuga ko bigaruriye utundi turere tubiri kandi ko barimo batera bajya ku murwa mukuru w’iyo ntara.

BBC