Print

Uwahoze ari kardinali muri US amerewe nabi n’inkiko ashinjwa gusambanya umwana w’umuhungu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 September 2021 Yasuwe: 759

Theodore McCarrick w’imyaka 91, yagejejwe imbere y’urukiko i Massachusetts kugira yiregure kuri ibi byaha byo gufata ku ngufu no gukomeretsa ashinjwa ko yakoze mu 1974.

Uyu mu kardinali wahoze ari musenyeri mukuru wa Washington DC azwi ko ari we mutegetsi wo ku rwego rwo hejuru wa kiliziya Katorika muri Amerika washinjwe ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Mbere y’aho yavugaga ko atibuka ko haba hari ibyo guhohotera yaba yarakoze.

Mu rubanza rwaburanishijwe muri Nyakanga, McCarrick yashinjwe ibyo gufata ku ngufu uyu mwana w’umuhungu [utavuzwe izina] myaka itari mike.

Uyu mwana ubu wabaye umugabo uvuga ko yakorewe aya mahano,yemeje ko igihe kimwe byabaye mu gihe yari mu bukwe bwa mwenewabo kuri kaminuza ya Wellesley muri Massachusetts mu 1974.

Nyiri ugukorerwa aya mahano avuga ko McCarrick yamukururiye mu cyumba kimwe cyo muri iyo kaminuza ahita atangira kumukorakora.Nyuma y’aho, uyu mupadiri ashinjwa ko yahise asaba uyu mugabo kuvuga isengesho kugira ngo ababarirwe "ibicumuro".

Mu rukiko ku wa gatanu, McCarrick yategetswe kutavugana n’uyu umurega cyangwa n’umwana n’umwe. Yasabwe gutanga ingwate y’ibihumbi 5000 by’amadorari y’abanyamerika, mu gihe biteganyijwe ko yongera kugezwa mu rukiko ku wa 28 Ukwakira.

Buri cyaha gishobora guhanishwa igifungo cy’imyaka itanu, kandi agategekwa kwandikwa ku ngufu nk’umusambanyi (délinquant sexuel/sex offender).

McCarrick ni umwe mu bategetsi ba kiliziya Gatolika bashinjwa gusambanya abana mu myaka mirongo ishize

Muri 2019, yakuwe mu mirimo ye nyuma y’iperereza ryakozwe na Vaticani ku byaha ashinjwa byo gufata ku ngufu mu myaka itari mike.

Yashinjwe kandi ko yafashe ku ngufu umwana i New York hagati mu myaka ya 1970, yongera ahatira abagabo kuryamana nawe mu rugo i New Jersey mu gihe barimo bigira ubupadiri.

Icyegeranyo cy’impapuro 450 cya Vaticani cyasanze Papa Yohani Paulo wa kabiri yarabwiwe ibyerekeye ibi bishinjwa McCarrick, ariko agahitamo kwizera abepiskopi ba Amerika bamukingiye ikibaba.

Cyasanze kandi Papa Benoit/Benedict XVI – weguye muri 2013 - ashobora kuba yaranze igitekerezo cyo gukora iperereza kubera ko nta "byemezo byari bihari" ku byo ashinjwa.

BBC