Print

Perezida Kagame yasubije abibajije impamvu u Rwanda rwohereje ingabo muri Mozambike vuba

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 September 2021 Yasuwe: 704

Perezida Kagame yaganiriye n’abanyamakuru ndetse n’abaturage ku ngingo zitandukanye mu kiganiro cyanyuze kuri RBA.

Perezida Kagame yasubije abibajije impamvu u Rwanda rwafashe iya mbere mu kujya kugarura amahoro muri Mozambike kandi hari SADC n’ibindi bihugu.

Yagize ati “Perezida Nyusi yadusabye ubufasha mu guhangana n’ibyihebe biri Cabo Delgado, kandi twabonye biri mu bushake bwacu kubikora.Igice kinini cyamaze kubohozwa.

Sindumva umuntu waka ubufasha inzu ye yahiye hanyuma uje gutabara mbere bakamubaza ngo kuki uje wihuse?."

Yakomeje avuga ko u Rwanda arirwo rwishyuye ikiguzi iyi ntambara yo muri Mozambike izatwara ndetse yemeza ko kugeza ubu abasirikare barwo bari kwitwara neza.

Ati "Misiyo yacu irumvikana,ntabwo ariyo kwikubira imitungo y’abanya Mozambike ahubwo n’ugufasha gutanga amahoro mu gace hanyuma abanya Mozambike bagasubirana igihugu cyabo.

Ingabo twohereje muri Mozambike ziri gukora akazi uko bikwiriye.Kugeza ubu nta kintu cyerekana ko bakeneye abandi basirikare.

Ibintu byinshi byarangiritse,ibikorwaremezo n’ibindi.Hari ibikwiriye gusanwa kandi ntibisabwa igihugu kimwe.Dukwiriye gufashanya mu gusubiza mu buryo Mozambike."

Ku kibazo cy’ubuhahirane hagati y’u Rwanda na RDC yavuze ko gihari ariko gishobora gukemuka vuba cyane ko impande zibishinzwe zatangiye kuvugana kugira ngo abantu bahahirane ku mpande zombi.

Ati "Navuga ko hari ibiganiro hagati y’ababishinzwe biga ukuntu habaho koroshya ku mpande zombi.Borohereze Abanyarwanda borohereze n’abanyekongo.Ndibwira ko umuti uzaboneka vuba bidatinze.Bihangane uburyo bumwe cyangwa ubundi bworohereza impande zombi guhahirana buzaboneka."