Print

Amarira yari menshi mu gusezera bwa nyuma ku muhanzi Jay Polly [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 September 2021 Yasuwe: 3010

Kuri iki cyumweru nibwo habaye umuhango wo gusezera bwa nyuma ku muhanzi Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly watabarutse mu ijoro ryo kuwa Gatatu azize uburwayi mu bitaro bya Muhima.

Umurambo wa Jay Polly wagejejwe mu rugo iwe Kibagabaga aho yari atuye asezerwa n’abahanzi bagenzi be, inshuti ze, abayobozi mu nzego zitandukanye n’abandi benshi.

Abantu benshi bari baje muri iki gikorwa akababaro kari kose buri wese amarira azenga mu maso. Iki gikorwa cyayobowe n’umubyeyi wa Davis D, Bukuru Jean Damascene.

Bamwe mu bazwi mu ruhando rw’imyidagaduro bari baje mu muhango wo guhekereza uyu muhanzi barimo umuhanzi Christopher, Platini P, MC Tino, Pacson, Mani Martin n’abandi. Hari kandi Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou utegura ibitaramo bitandukanye mu Rwanda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umuco, Bamporiki Edouard witabiriye umuhango wo gusezera uyu muhanzi, yavuze ko bigoye kubona icyo umuntu avuga ku rupfu rw’umuhanzi w’umuhanga nka Jay Polly.

Ati “Muranyihanganira igihe nk’iki ntabwo byoroha kubona icyo umuntu avuga ariko Joshua yari umuhanzi w’umuhanga. Abakurambere bacu badusigiye ijambo rimwe tuzajya twifashisha rigira riti ‘Utabarutse atutira aba yujuje.’ Rikora muri politiki, mu buhanzi n’abihaye Imana. Iyo umuntu avuye mu mubiri yari afite ibyo agikora ariko atarangije afatwa nk’urangije. Uruhukire mu mahoro nshuti yanjye kandi ukaba inshuti y’Abanyarwanda.”

Inkuru y’urupfu rwa Jay Polly yamenyekanye mu gitondo cyo ku Kane tariki 02 Nzeri.

Urupfu rwe rwateje benshi ururondogoro cyane ko bose bahurizaga ku kuba impano ye yari igikenewe mu ruhando rwa muzika nyarwanda ngo akomeze gutanga umusanzu mu gukomeza kubaka uruganda rwa muzika binyuze mu njyana ya Hip Hop ari mu batangiye gukora mu bihe bigoye. Yari afite imyaka 33.

Jay Polly wamenyekanye cyane biturutse kuri Tuff Gang yabarizwagamo ariko anakora umuziki ku giti cye kimwe na bagenzi be, yamamaye mu bihangano bitandukanye. Yatwaye igihembo cya Primus Guma Guma Super Star 2014.






Source:IGIHE