Print

Perezida wa Guinea, Alpha Conde yahiritswe ku butegetsi n’igisirikare

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 September 2021 Yasuwe: 2600

Kuri iki cyumweru, abasirikare bakomeye muri Guinea Conakry, batangarije mu kiganiro gito cyaciye kuri televiziyo y’igihugu ko basheshe itegeko nshinga ndetse bahirika ku butegetsi Perezida Alpha Conde na guverinoma ye.

Icyakora, minisiteri y’ingabo yavuze ko igitero cyagabwe ku ngoro ya perezida n’ingabo zigometse cyahagaritswe.

Ku cyumweru mu gitondo, urusaku rukomeye rw’amasasu yumvikanye hafi y’ingoro ya perezida i Conakry, aho amakuru menshi avuga ko umutwe w’ingabo z’igihugu w’indashyikirwa uyobowe n’uwitwa, Mamady Doumbouya, ariwo wabikoze.

Uwo mutwe wasabye abatuye muri Conakry kuguma mu nzu zabo kuko uhirahira asohoka ashobora kuhasiga ubuzima.

Abantu babiri ni bo bamaze gutangazwa ko bakomerekeye mu rufaya rw’amasasu hafi ya Perezidansi ya Perezida Alpha Condé w’imyaka 83 , mu Murwa Mukuru wa Guinea Conakry.

Umusirikare utaramenyekana,wambitswe ibendera ry’igihugu cya Gineya kandi akikijwe n’abandi basirikare umunani bitwaje imbunda, muri icyo kiganiro yavuze ko bateganya gushyiraho guverinoma y’inzibacyuho kandi ko bazatanga ibisobanuro birambuye nyuma.

Uyu musirikare yavuze nyuma y’amashusho yasangijwe ku mbuga nkoranyambaga - Reuters dukesha iyi nkuru itahise yemeza - yerekanaga Perezida Alpha Conde akikijwe mu cyumba n’ingabo zidasanzwe.

Minisiteri y’ingabo yavuze ko abigometse ku butegetsi bashyizwe hasi.

Mu magambo ye yagize ati: "Abarinda perezida, bashyigikiwe n’ingabo zabaye indahemuka ndetse n’abashinzwe kurinda repubulika birukanye itsinda ry’abagizi ba nabi."

Hakomeje operasiyo yo kurwana no kugarura umutekano n’amahoro."

Mbere y’aho,hari amashusho yasangijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanaga imodoka za gisirikare zagenzuraga imihanda ya Conkary kandi ihari uwatanze amakuru ikiraro cyonyine gihuza Kaloum n’agace karimo ingoro ya Perezida na minisiteri nyinshi za leta, cyafashwe n’izi ngabo zakoze kudeta.