Print

Mu ibaga rikomeye cyane,Miss Josiane Mwiseneza yakoze ubukwe [AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 6 September 2021 Yasuwe: 10214

Miss Miwiseneza Josiane wegukanye ikamba rya Miss Popularity yaciye ibikuba shyira hanze amafoto ye agaragaza yambaye imyenda y’abageni ndetse bikaba bivugwa ko yakoze ubukwe mwibanga rikomeye .Iyi nkuru ndetse n’aya mafoto ya mwisezeza Josiane yagiye ahagaragara nyuma y’igihe kinini bivugwa ko yatandukanye n’umukunzi we wari wamwambitse impeta y’urukundo nyuma akaza kubona undi.


Miss Mwiseseneza Josiane yambitswe impeta y’urukundo na Tushimire ku itariki ya 15 Kanama mu mwaka 2020.

Muri cyo gihe Mwiseneza yambitwe impeta yashyigikiwe n’barimo Nyampinga w’Umurage n’Umuco[Miss Heritage 2019] Miss Ricca Michael Kabahenda, Miss Teta Ange Nicole, igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2019 Uwihirwe Yasipi Casimir,Miss Umurungi Sandrine n’abandi.

N’ibirori byishimiwe naburi wese mu nshuti za Miss Mwiseneza Josiane , gusa nyuma umubano wabo wakomeje kuba amayobera bitewe n’uko ubukwe bwabo bwatinze kuba , gusa abenshi bahuzaga amakuru bavuga ko umusore yigije imbere ubukwe bitewe n’ibyo agomba kubanza kwitaho mbere yo kurushinga.

Hari n’andi makuru yavugaga ko Covid-19 yakomye mu nkokora imyiteguro yabo.uyu musore ariko agakomeza guteza urujijo muri rubanda ,benshi bakeka ko yamaze gutandukana na Miss Mwiseneza .

Nyuma yo gutera urujijo muri rubanda nibwo haje kumenyekana ko bamaze gutandukana ku mugaragaro n’uyu musore wari wamwambitse impeta amusaba kuzamubera umufasha.

Nyuma yaho yaje indi nkuru ivuga ko yatandukanye n’umusore wamwambitse impeta y’urukundo, akaba hari umusore wahoze ari umujyanama we wahafi umukunda ndetse akanamuhoza amarira yaririye mu rukundo yakundanyemo n’umusore wamwambitse impeta akaza kumuta.

Mu kiganiro Azack umukunzi we mushya yagiranye na Max Tv,yavuze ko urukundo rwabo rumeze neza muri iki gihe, gusa Mwiseneza nk’umuntu wakomerekejwe n’urukundo hari bimwe na bimwe atarakira neza mu rukundo rushya rwe nawe gusa ahamya ko uko iminsi izagenda yicuma bizagenda bigenda neza.