Print

Guinea: Amahanga yamaganye ihirikwa ku butegetsi rya Perezida Alpha Condé

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 September 2021 Yasuwe: 1211

Umukuru wa Afurika yunze Ubumwe,Union Africaine, Félix Tshisekedi, n’uyoboye urwego rutegeka iryo shyirahamwe, Moussa Faki Mahamat, baramagana ifatwa ry’ubutegetsi ku ngufu bagasaba irekurwa vuba rya prezida Alpha Condé nk’uko biri mu itangazo basohoye.

Basaba kandi urwego rw’Ishyirahamwe rishinzwe amahoro n’umutekano muri AU gukorana byihuta "kugira ngo harebwe uko ibintu byifashe" muri Guinée hanyuma "hafatwe ingamba ziboneye".

Amakuru y’umukuru w’igihugu wa Guinée Alpha Condé ntasobanutse neza nyuma y’aho hari video itarahinyuzwa yasohotse imwerekana ari mu maboko y’abasirikare bavuga ko bahiritse ubutegetsi.

Babonetse kuri TV y’igihugu bavuga ko basheshe leta.

Ibyo byabaye hashize umwanya munini humvikana amasasu menshi cyane hafi y’ingoro y’umukuru w’igihugu mu murwa mukuru , Conakry.

Ariko, Minisitiri w’Ingabo, yavuze ko iri hirikwa ry’ubutegetsi ryaburijwemwo.

Leta Zunze Ubunwe za Amerika nazo zasohoye itangazo zamagana igishobora kuba ari uguhirika ubutegetsi muri Guinée.

Zisaba ababifitemo uruhare guhagarika kwigomeka bakagendera ku mategeko.

Igihugu cya Guinée cyo mu burengerazuba bwa Afrika gifite ubutunzi bwinshi bwiganjemo ubutare ariko kubera imyaka myinshi y’umutekano muke n’imiyoborere mibi bituma kiza mu bihugu bya mbere bikenye ku isi.

Abo basirikare bategetse abagize leta n’abandi bategetsi ku rwego rw’igihugu kwitaba inama iraba kuri uyu wa mbere.

BBC