Print

Mukakibibi wari umaze imyaka 8 agendana amara ye mu gitenge yatangiye kuvurwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 September 2021 Yasuwe: 1144

Madamu Mukakibibi wo mu Murenge wa Zaza mu Karere ka Ngoma wari umaze imyaka 8 agendana amara hanze nyuma yo kumubaga arwaye ibibyimba mu nda ntibayasubizemo.

Nyuma yo kudazubiza aya mara mu mwanya wayo,uyu mugore yagerageje gushaka abaganga bakamusiragiza kugeza ubwo bimuviriyemo gukena abura nuko ataha mu rugo rwe.

Umuvugizi w’Ibitaro bya CHUK, Mbuguje Pascal yabwiye UMUSEKE ko uyu mubyeyi yatangiye kwitabwaho n’Abaganga.

Yagize ati “Yaraye ageze ku Bitaro nimugoroba ubu ari kwitabwaho, baracyakeneye ibizamini kugira ngo barebe uko ikibazo cye gihagaze hanyuma akomeze kwitawaho.”

Yakomeje ati “Aho ikibazo kigiye ahagaragara, ubuyobozi bwa CHUK bwemeye kumufasha. Hari hashize igihe cy’umwaka nibwo yaherukaga kuza CHUK ariko aho ubuyobozi bwameye ikibazo bwihutiye kumufasha.”

Ubwo yagezaga ikibazo cye ku binyamakuru bitandukanye birimo BTN TV na TV1,Mukakibibi yavuze ko ubuzima bwe buri mu kaga mu gihe yaba atavuwe kuko amaze igihe ibitaro bya kaminuza bya Kigali CHUK bigenda byigiza inyuma gahunda yahawe yo kubagwa none kuri ubu akaba yaramaze kwangirika inda.

Yagize ati "Narwaye ibibyimba mu nda nza hano CHUK barambaga,amara ntibongera kuyasubizamo.Nakomeje kuza hano,nza bampa ama randevu,none maze imyaka 8 mfite aya mara hanze.Nyagendana nyakikije igitenge ariko nubwo ngenda hari ubwo yifata akava amaraso.

Nasabye ko bayasubiza mu nda ariko ntibayasubizamo,ubu mfite impungenge ko nzarwara kanseri.Nari naje kwivuza,taransiferi nayivanye I Kibungo [Ngoma],nyigejeje CHUK banyandikira kujya I Kanombe,mpageze banyandikira gusubira iwacu I Kibungo.

Ntabwo nabyakiriye neza kuko sinasubira I Kibungo atariho nabagiwe.Ngomba gukurikiranwa naho nabagiwe.Kibungo n’ubundi bansiganira bavuga ngo aho yabagiwe niho agomba kuvurirwa.”