Print

AS Kigali yahaye Niyonzima Olivier Seif akayabo arayisinyira

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 September 2021 Yasuwe: 1859

Umukinnyi Niyonzima Olivier uzwi nka Seif yamaze kuba umukinnyi wa AS Kigali nyuma yo guhabwa miliyoni 20FRW akayisinyira amasezerano y’imyaka 2.

Uyu mukinnyi uheruka gutandukana na APR FC azira imyitwarire mibi,yamaze kubona ikipe nshya nubwo byavugwaga ko ari mu biganiro bya nyuma na Rayon Sports.

Kuwa Gatatu, tariki ya 4 Kanama 2021, ubuyobozi bw’Ikipe y’Ingabo bwafashe icyemezo cyo gutandukana na Niyonzima Olivier ‘Seif’ kubera imyitwarire mibi nubwo yari yongerewe amasezerano hasigaye kumwishyura.

Niyonzima ni umwe mu bakinnyi bafashije APR FC gutwara ibikombe bibiri bya Shampiyona biheruka idatsinzwe.

Yayigezemo muri Nyakanga 2019, avuye muri Rayon Sports, aho yari amaze imyaka ine nyuma yo kuva muri Isonga FC.