Print

Miss Josiane yakuye murujijo abibazaga ko yaba yarakoze ubukwe mw’ibanga

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 6 September 2021 Yasuwe: 8490

Mu kiganiro yagiranye ISIMBI TV, yavuze ku byavuzwe by’ubukwe bwe bwari basakuje kubera amafoto yagiye hanze amugaragaza yambaye nk’uwasezeranye. Abenshi bari bafite amatsiko yo kumenya niba ubu bukwe ari bwo cyane ko hasize igihe umusore witwa Tuyishime Christian bari mu rukundo amwambitse impeta undi nawe akamubwira YEGO akamwemerera kuzamubera umugore.

Mu kumara abantu amatsiko Miss Josiane avuga ko ubukwe nta bwabaye ahubwo ko amafoto yagiye hanze kwari ukugaragaza ibizagaragara muri filime yakinnyemo yamaze no kujya hanze ikaba igaragara kuri shene yitwa "Rwandanallstar Tv" . Bamubajije bati "Josiane yakoze ubukwe ariko nta mugabo twabonye", maze asubiza agira ati: "Ni filime ntabwo ari ubukwe bwanjye".

Ati "Iriya kanzu nyine nk’uko babibonye y’ubukwe nabaye umugeni, nari nabaye umugeni muri filime cyane ko n’ibintu nakinnye ni ibintu n’ubundi biri byo filime yitwa "True Romance". Yabajijwe uko iyi filime iteye maze asubiza agira ati: "Filime itangira nakoze ubukwe n’undi musore bari bubone tugakora ubukwe nyine turi couple ikundana nyuma ubukwe bukarangira nyine tukajya mu rugo nk’abageni noneho mu rugo tugezemo hari inzitizi ziba nyine, ziba ku bantu benshi bakunda bahura nazo duhura n’imbogamizi nyine zigoye cyane " .

Yakomeje avuga ko izi mbogamizi zituma urukundo rwabo ruzamo agatotsi asaba abantu kureba iyo filime bakamenya uko byagenze n’uko bitwaye muri izo mbogamizi. Yakomoje kandi ku byavuzwe by’uko ubukwe bwe bwapfuye maze ashimangira ko izo nkuru zavuzwe nta n’imwe nzima irimo ati: "Inkuru zavuzwe nta ni’mwe irimo y’ukuri kuko ni nayo mpamvu nabihoreye, narabaretse twembi [n’umukunzi we] twabigiyeho inama turavuga ngo reka tubyihorere bivugwe bisakuze".

Miss Josiane yakomeje avuga ko kuvugwa ho ibinyoma atari ubwa mbere bibaye, yongera gutanga urugero rw’ibyavuzwe mu bihe byashize by’uko yatwite agakuramo inda. Ibintu nk’ibi ngo iyo abibonye aricecekera ntahite ajya mu itangazamakuru.

Miss Josiane hashize igihe yambitswe impeta mu birori byabereye i Musanze

Yashimangiye ko najya gukora ubukwe azabitangaza ati: "Nibijya kuba tuzababwira ariko habura igihe gitoya". Ngo kuri we kubishyira mu itangazamakuru ntacyo byamutwara ariko ngo umukunzi we ntabwo abikunda. Yabajijwe uko umukunzi we yakiriye ibyavuzwe byo kuba yaratandukanye na nawe maze asubiza avuga ko byamubabaje ati: "We byabanje kumugora cyane rwose ashaka n’ikintu yabikoraho ariko yaje kubyakira".


Yabajijwe imbogamizi yaba yarahuye nazo mu rukundo mu buzima bwe busanzwe, avuga ko yagiye mu rukundo ari mukuru yaranamamaye icyakora agaragaza ko imbogamizi yahuye nazo ari uko urwo rukundo rwamenyekanye. Yagize ati: "Kuba ndi mu rukundo abantu bose bazi ko ndi mu rukundo gusa hari icyo bimfasha kimwe ariko na none biragorana kwirirwa abantu bandeba bareba ibiki n’ibiki icyabaye ehhh! harya ubwo ntibyagenze gutya, usanga nyine abantu barimo baranyinjirira mu rukundo cyane".